Umushinga RSSP wa Minisiteri y’Ubuhinzi ni umwe mu mishinga yabafashije, kuko watangiye bahinga uko bishakiye bigatuma umusaruro wabo uba ari muke.
Aba bahinzi bavuga ko mbere bahinganga uruvangitirane rw’imyaka kandi bagahinga ahantu batuhira.
Uwitwa Munderere Jonathan avuga ko ibyo ngo byakubitiragaho n’uko bahingaga ahantu hatari amaterase y’indinganire ku buryo imvura yagwaga ikabikushumura.
Agira ati “Twahingaga tuvangitiranyije imyaka kandi ku gasi. Agafumbire dushyizemo tunyanyagiza imvura yagwa igatwara, wahinga ibigori ntibirenge metero ebyiri.”
Mugenzi we Hitimana Ezekiel atanga urugero rw’uko mbere kugira ngo bafate amazi bahingamo umuceri bayakotezaga urwiri n’amabuye ariko imvura yagwa ikkabisandaza.
Ngo ariko aho umushinga RSSP uhagereye, waberetse uko bakwiye kuwuvomerera neza ntutwarwe n’amazi, abahinga mu materasi na bo berekwa uko abyazwa umusaruro.
Ati “Amaterasi yareze dukuramo umusaruro mwiza muri site ntitwabura toni 40 cyangwa 50.”
Mushinga RSSP urangije akazi kawo ariko abahinzi bemeza ko urwego bagezeho ubu nta kibazo cy’ubumenyi buke bazongera guhura nacyo.
Umuhuzabikorwa w’umushinga RSSP mu Karere ka Nyamasheke, Batamuriza Dorothée, yemeza ko akarere kazakomeza kubaba hafi.
Ati “Ntabwo twabacukije kuko Leta ntaho yagiye murabibona ko akarere dufatanya mwabonye RAB ko ihari bazakomeza gukorana n’inzego zisanzwe z’ubuyobozi.”
N’ubwo bushimira ko ikibazo cyo kwihaza mu biribwa gisa n’igikemutse ariko baracyahangayikishijwe n’icyo kuba bashobora kutazabona isoko ry’umusaruro wabo.
RSSP ni umushinga ugamije guteza imbere amajyambere y’icyaro. Mu myaka itandatu wari umaze ukorera muri Nyamasheke mu gishanga cya Kamiranzovu n’icya Kirimbi, hatunganyijwe amaterasi kuri Hegitari zigera ku 1.187.
Wanafashije abaturage bubaka n’ingomero eshanu zo kuhira umuceri, ububiko bw’umuceri bubiri n’ubwanikiro bwawo bune.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|