Nyagatare: Bakeneye imashini ifite imbaraga yumisha umusaruro w’ibigori
Umuyobozi wa kompanyi Nyagatare Maize Processing/UNICOPROMANYA, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko bakeneye imashini yumisha umusaruro w’ibigori ifite imbara, hagamijwe gufasha abahinzi n’uruganda rusya kawunga, kugira ngo umusaruro rwakira ube ufite ubuziranenge, bakaba bafite ikizere ko bazayibona muri 2024, n’ubwo ihenze cyane kuko igura hafi miliyoni 500Frw.
Muri Nyakanga 2022, nibwo uruganda rusya ifu ya kawunga rwa Nyagatare rwatangiye gukora ariko kugeza muri Nzeli uwo mwaka, ntirwakoraga buri munsi ahanini kubera kwakira umusaruro w’ibigori utumye bigasaba iminsi yo kuwumisha.
Ni uruganda rufite ubushobozi bukora toni 30 za kawunga ku munsi rukoze amasaha 24 kuri 24.
Umuyobozi w’uru ruganda, Kazarwa Vianney, avuga ko iyo bafite isoko rinini bakora amasaha 24 kuri 24 ariko igihe badafite isoko, bakora hagati ya toni 20 na 24 ku munsi.
Ariko nanone akagaruka ku mbogamizi bagifite z’imashini yumisha umusaruro w’ibigori, kuko kenshi uwo bagura mu bahinzi uba utumye neza ku buryo wahita ukorwamo ifu.
Ati “Ikibazo dufite ni imashini yumisha kuko nk’ubushize twatiye iya Koperative Muvumba P8, ariko urumva dufite imashini yacu byatworohera cyane, kuko byagabanya n’ikiguzi cy’ifu dukora.”
Twiringiyimana avuga ko ikibazo cy’imashini zumisha umusaruro w’ibigori kigenda gikemuka, ariko nanone zigikenewe ku bwinshi kubera umusaruro mwishi w’ibigori uboneka mu Karere ka Nyagatare.
Agira ati “Ubu hari amakoperative abiri buri yose ifite imashini yumisha igendanwa, hari izindi za RAB nazo zigendanwa ariko kubera umusaruro mwinshi, haracyakenewe izindi kandi zigomba kuboneka mu rwego rwo gufasha abahinzi.”
Avuga ko bamaze kuvugana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku buryo umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga uzajya kumishirizwa mu bigega bya RAB biri mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi ndetse unahahunikwe.
Ariko nanone ngo barimo gushaka uko babona imashini nini yumisha itagendanwa, ku buryo yakorohereza abahinzi mu gihe cy’isarura ndetse n’uruganda, kandi ngo bikunze umwaka wa 2024 yaboneka n’ubwo ihenze.
Agira ati “Imashini dukeneye ni igura hafi Miliyoni 500 kandi turavugana n’ibigo by’imari ndetse n’abaterankunga ku buryo 2024 twabona iyo mashini, kuko mu gihembwe cy’ihinga A, umusaruro w’ibigori urangirika kubera ko isarura riba imvura igwa, iki kibazo rero cyakemuka burundu.”
Uruganda rwa kawunga rwa Nyagatare uretse gukora ifu, ubu runakora ibiryo by’amatungo ku buryo aborozi batangiye kubibona, aho ikilo cyabyo kigura amafaranga y’u Rwanda 200.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|