Musanze: Yatangiye ahinga inkeri mu bikombe none ageze ahashimishije

Twizerimana Alphonsine, umugore ukora umushinga w’ubuhinzi bw’inkeri mu buryo butamenyerewe henshi, bwo kuzihinga mu bikombe bivamo amarangi abantu baba bajugunye mu myanda, yabashije kwagura uwo mushinga aho ageze ku ntambwe yo kuzihinga ku buso bwagutse mu nzu igenewe gukorerwamo ubuhinzi izwi nka Green House.

Ibikombe bajyaga bajugunya nyuma yo kubikuramo amarangi ubu abihingamo inkeri
Ibikombe bajyaga bajugunya nyuma yo kubikuramo amarangi ubu abihingamo inkeri

Uyu mugore ukorera ubwo buhinzi mu Mudugudu wa Mwirongi, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bakeneraga inkeri bikabasaba kujya kuzigurira ku masoko ya kure bibagoye kandi binabahenze, yigira inama yo kuzihinga n’ubwo atari afite ubuso bwagutse akoreraho ubwo buhinzi.

Ati “Ibikombe bamaraga kubikuramo amarangi bakabijugunya bigapfa ubusa, noneho bihurirana n’igitekerezo cy’umushinga w’ubuhinzi bw’inkeri nari mfite, kuko inaha abantu benshi barimo abakora za yawurute, imigati n’ibindi, iyo bazikeneraga byabasabaga kujya kuzigurira ku masoko y’i Kigali ugasanga ni ibintu bigoye”.

Ati “Nibwo nigiriye inama, yo gufata ingemwe z’inkeri, rumwe rumwe nkagenda ndutera mu gikombe nabaga nabanje gusukamo itaka nanagipfumuye munsi, nkagitereka ahantu hatari izuba ryinshi kandi hatagwa imvura nyinshi, nkajya ncunganwa no kuzisukira zigenda zimera neza. Ubu zatangiye kwera, ku buryo nibura igikombe kimwe mu kwezi nsaruramo inkeri zihagaze agaciro k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi bine na bitanu”.

Ubuhinzi bw'inkeri bukorewe mu bikombe byavuyemo amarangi bukomeje kumuha umusaruro
Ubuhinzi bw’inkeri bukorewe mu bikombe byavuyemo amarangi bukomeje kumuha umusaruro

Mu mwaka amaze muri ubwo buhinzi, agenda abona amasoko y’umusaruro wazo, ari na ho yahereye yagura uwo mushinga, yisunga Banki yamuhaye amafaranga y’inguzanyo, yongeranya n’ayo yagiye akura muri ubwo buhinzi yubaka green house, agamije kwagura ubuso azihingaho no kongera umusaruro azibonamo.

Ati “Ni umushinga bigaragara ko utanga umusaruro kandi nitezeho kuzanteza imbere, kuko urebye ukuntu mu gusarura abaguzi baba bazikeneye ari benshi, bintera imbaraga zo kugira icyo nakora ngo ngerageze guhaza isoko. Ni naho rero navanye igitekerezo cyo kubukorera muri green house kuko ifasha mu kubungabunga umwimerere wazo, mu buryo zitangirika bityo n’umusaruro wazo ukabasha kwiyongera”.

Yungamo ati “Ubu muri green house nateyemo ingemwe 350 z’inkeri, nanashyiramo ibikombe 120 biteyemo izindi kandi zera buri munsi nkasoroma. Intumbero mfite ni iyo kurushaho kwagura umushinga nkazubaka indi green house, ngahaza isoko ku buryo n’igihe kizagera abantu bakajya bazigura ku giciro kirenze icyo nzitangiraho ubungubu”.

Ubu buhinzi nibura ngo abukuramo amafaranga atari munsi y’ibihumbi 380 y’u Rwanda, aya akayabona yamaze gukuramo ayo guhemba abakozi 9 yahaye akazi, barimo batatu bakora mu buryo buhoraho na batandatu bakora nka ba nyakabyizi ndetse icyizere ni cyose kuri we cy’uko mu myaka iri imbere, hari abandi benshi azaha akazi ubwo azaba yaguye umushinga we na bo babashe kwiteza imbere.

Ubu ubuhinzi bwe abukorera muri green house
Ubu ubuhinzi bwe abukorera muri green house

Uyu mugore wari waratangiye mu mwaka wa 2017 ahinga ibirayi, ariko akaza kubireka akinjira mu guhinga inkeri, bimubyarira inyungu mu buryo bwihuse, ubumenyi ashingiraho abukora, abukesha amahugurwa ndetse n’ingendoshuri yagiye akora mu bandi bahinzi bakora ubumeze nkabwo.

Akangurira abagore kwagura imitekerereze bagatinyukira gukora udushya mu buhinzi burimo n’ubw’imbuto, kuko bwabafasha kugira icyo binjiriza ingo, zigatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka