Mu Karere kose ka Ngoma ahahinze urutoki ruvuguruye n’urutavuguruye hangana na hegitari zirenga ibihumbi 23, urutavuguruye rwiganje mu bahinzi batibumbiye mu makoperative.
Bamwe mu bahinzi bitabiriye gahunda yo kuvugurura urutoki rwabo bavuga ko umusaruro wiyongereye cyane.
Dufitumukiza Anastase umwe mu bagize koperative y’abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Kazo,Akagari ka Kinyonzo yitangaho urugro.
Yagize ati”Ntaravugurura urutoki rwanjye nezaga igitoki cy’ibiro 15Kg.
Ubu nyuma yo kuvugurura nkazisasira,nkazifumbira ,nkareka kuruhingamo ibishyimbo amateke n’ibindi,ubu mperutse gukuramo igitoki cy’ibiro 170 cya FIA.”
Uwo muhinzi avuga ko amaze kwiteza imbere mu myaka itatu amaze yinjiye mu buhinzi bw’urutoki bw’umwuga, kuko agemura ibitoki ku ruganda bityo akabasha kwizigamira ibihumbi 900RWf ku mwaka.
N’ubwo abatangiye kuvugurura urutoki rwabo bavuga ko byabateje imbere,abenshi mu bafite urutoki baracyaruhinga mu buryo bwa gakondo bigatuma umusaruro uba muke.
Muri ako karere hari abemeza ko bagihinga mu buryo bwa gakondo bavangamo indi myaka kuko bafite amasambu mato kandi bakaba babona na byo bibaha umusaruro.
Mu guhindura iyo myumvire Akarere ka Ngoma kateguye ingendoshuri mu mirima aho aba bahinzi bazagenda basura bagenzi babo biteje imbere babikesha guhinga kijyambere,bakabasobanurira uko babigenza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko byibuze hegitari ibihumbi bitanu zigomba kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2017-2018 kugira ngo haboneka urutoki rwiza rutanga umusaruro rutari indabo.
Ati”Mu myaka itatu ishize tumaze kuvugurura hegitari ibihumbi 13, kuri hegitari ibihumbi 23 zihinzeho urutoki mu karere kose .Uyu mwaka twahize hegitari ibihumbi bitanu.”
Ako karere kemeza ko hegitari eshanu zizaba zisigaye na zo zizatunganywa mu mwaka uzakurikiraho, maze Kibungo ikongera kumenyekanishwa cyane n’urutoki rwayo rwinshi kandi rwiza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni mumfashe mumbwire uko umuntu yabona imibyare y’insina yo gutera.