Kayonza: Abaturage bibasiwe n’amapfa bari gufashwa kuyigobotora

Abaturage barenga ibihumbi 24 bo mu karere ka Kayonza bibasiwe n’amapfa bari gufashwa guhangana nayo bahabwa imbuto yo gutera n’ifumbire.

Abaturage b'i Kayonza bibasiwe n'amapfa bari guhabwa imbuto n'ifumbire kugira ngo bahinge kuko imvura yaguye
Abaturage b’i Kayonza bibasiwe n’amapfa bari guhabwa imbuto n’ifumbire kugira ngo bahinge kuko imvura yaguye

Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo muri Kayonza bahuye n’amapfa kubera izuba ryavuye igihe kirekire. Mu guhangana nayo, ubuyobozi bw’ako karere bwakomeje kubafasha, bubaha ibyo kurya.

Ariko mu gihembwe cy’ihinga 2017 A, cyatangiye mu kwezi kwa Nzeli 2016, kubera ko aribwo imvura yaguye muri Kayonza, ubuyobozi buri guha abo baturage imbuto y’ibishyimbo n’ibigori byo guteza n’ifumbire yo kubifumbiza kugira ngo bahangane n’amapfa mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Claude avuga ko ibyo biri gukorwa kugira ngo abaturage bibasiwe n’amapfa boye kwiheba.

Agira ati “Nta bushobozi bafite bwo kubona imbuto n’ifumbire niyo mpamvu turi kubibaha kugira ngo bazigobotore aya mapfa”

Abanyakayonza bashimira ko bagushije imvura ubuyobozi bukaba buri kubafasha guhinga
Abanyakayonza bashimira ko bagushije imvura ubuyobozi bukaba buri kubafasha guhinga

Abo baturage bazahajwe n’amapfa bavuga ko nta kizere bari bafite kuko babonaga abandi bafite ubushobozi batangiye guhinga; nkuko Kamanzi Souzana, umwe muri bo, abisobanura.

Agira ati “Nta kizere twari dufite cyo kuzabona imbuto n’ifumbire kandi nta bushobozi twari dufite bwo kubyigurira. Twagize n’amahirwe akavura karagwa ndetse n’imvura yaradutunguye twari tuzi ko itazagwa kubera ko imaze igihe kinini itagwa, mbese turashima Imana n’ubuyobozi”.

Mugenzi we witwa Nyiransengimana Jeanette yungamo ati “Leta yatugiriye neza cyane kuva amapfa yatera baduha ibyo kurya ibishyimbo n’ibigori, baduhaye imbuto n’ifumbire turigutera nta kibazo. Imvura yaraguye twiteguye kweza tugasarura tukabasha guhangana n’amapfa yaduhangayikishije igihe kinini”

Mu gihe batareza imyaka bari guhinga, ubuyobozi bukomeje kubaha ibyo kurya birimo ibishyimbo n’ibigori kugeza igihe bazaba bejeje imyaka yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aah! Nibyiza Cyane Pee!Bakomerez Aho,kdi Bazige no Guhunika,imyaka

Neza Johnsn Brayan yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka