Kamonyi: Akarere katanze inkunga y’inyongeramusaruro ngo amaterasi ahingwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwashyize ifumbire y’imborera n’ishwagara mu materasi amaze imyaka itanu adahingwa, kugira ngo bwunganire abanze kuyahinga bitwaje ko ubutaka bwagundutse.

Bemeye kongera guhinga imirima ya bo nyuma yo guhabwa ubwunganizi bw'ifumbire n'ishwagara.
Bemeye kongera guhinga imirima ya bo nyuma yo guhabwa ubwunganizi bw’ifumbire n’ishwagara.

Ubuso bunini bw’ayo materasi ya hegitari 90, buherereye mu murenge wa Rugarika, mu kagari ka Sheri, mu mudugudu wa Karehe, agaragara urenze muri santeri ya Nkoto, uva i Kigali werekeza mu Majyepfo.

Yakozwe kuva mu 2008 kugeza muri 2011, atwara miliyoni 50Frw. Bene imirima banze kuyihinga kuko imyaka bahinzemo akimara gukorwa yabarumbiye.

Nyuma y’imyaka itanu aya materasi yarahindutse igisambu, ubuyobozi bw’akarere bwemeye kuguriramo ifumbire y’imborera n’ishwagara, bushishikariza abaturage kuyahinga abatabishoboye bagakodesha imirima ya bo na ba Rwiyemezamirimo.

Aya materasi yari yarabaye ibihuru.
Aya materasi yari yarabaye ibihuru.

Mu gihimbwe cya mbere cy’ihinga ry’umwaka wa 2017, aya materasi ari guhingwamo imyumbati n’urubuto rwitwa “Water melon”, kandi kandi bayizeyemo umusaruro.

Umuhinzi witwa Ndamage Theoneste yagize ati “Ikibazo cyari gihari pe! Kubona hegitari 90 zidahingwa kandi abaturage bataka inzara. Ni byiza kuba ubuyobozi bwaremeye gutanga ifumbire n’ishwagara. Ubu noneho ikirere nikiba kiza twizeye kuzakuramo umusaruro ushimishije.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Tuyizere Thadee, atangaza kubona ubutaka butabyazwa umusaruro kandi ubuso bwo guhinga bukenewe byagaragaraga nk’ikibazo. Avuga ko shwagara n’ifumbira bizashyirwamo bifite agaciro ka miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Kubera ko ariya materasi yari amaze igihe kinini adahingwa, akarere kagombaga kubafasha kubona amafumbire kugira ngo n’abahinga batishije batazagwa mu gihombo.”

Andi materasi adahinze ari mu mirenge ya Karama na Gacurabwenge. Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere Mwizerwa Rafiki, atangaza ko naho ubufasha bw’inyongeramusaruro buzahagezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka