Iburasirazuba: Bamwe mu bacuruzi b’imyaka bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori

Bamwe mu bacuruzi b’imyaka mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bavuga ko bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori kubera ko batabasha kubahiriza igiciro cyatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe na bo ababagurira babaha amafaranga ari munsi cyane y’ayo basabwa kuguriraho.

Ku wa 19 Mutarama 2024, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yashyizeho igiciro fatizo ntarengwa ku musaruro w’ibigori byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga 2024 A, aho ikilo kimwe ku bihunguye kitagomba kujya munsi y’amafaranga 400 na 311 ku mahundo.

Iki giciro cyaje kuvugururwa tariki 21 Gashyantare 2024, igiciro kijyana n’ubwume bw’ibigori, aho ibihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% kugera kuri 18% igiciro fatizo umuguzi atagomba kujya munsi cyagumye ku mafaranga y’u Rwanda 400 ku kilo naho ibifite ubwume bwa 19% kugera kuri 25% bishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 350 ku kilo.

Ni mu gihe ibigori bidahunguye (amahundo), igiciro fatizo ari amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo ku bifite ubwume bwa 13.5% kugera ku 18% naho ibifite ubwume bwa 19% kugera kuri 25% byashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 260 ku kilo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ikaba yaratangaje ko ibi biciro bishyizweho hagendewe ku mbogamizi zagaragaye mu kumisha umusaruro w’ibigori kubera ko igihe cyo gusarura cyakomeje kubonekamo imvura yatumye ibigori bituma neza.

Abahinzi ariko ntibahwemye kugaragaza ko ibi biciro bitigeze byubahirizwa na rimwe ahubwo uko iminsi ishira ari ko igiciro kigenda kigabanuka.

Umuturage utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yabwiye Kigali Today ko umuguzi babona ari ubaha amafaranga hagati ya 180 na 200 ku kilo kandi na bo ngo muri iyi minsi batangiye kwifata ntibakibabona.

Ati “Ibigori se ubu ko byabaye uramwaye muhinzi, baduhaga macye hanyuma Leta irabahagurukira none uwo ugezeho arakubwira ngo singura. Arakubwira ngo ndabigura 400frs se MINICOM hari amafaranga yampaye ngo nkugurire?”

Umuhinzi akaba n’umucuruzi w’umusaruro w’ibigori mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, Rutanga Jackson, avuga ko ibigori yahinze kuri hegitari eshatu bikiri mu murima kubera ko na we yabuze umuguzi wabitwara ku giciro cyatangajwe na MINICOM.

Umwe mu bacuruzi mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko imyaka agura ari amasaka n’ibishyimbo naho ibigori yabaye abihagaritse kugeza igihe bizabonera isoko.

Yagize ati “Jyewe kugura ibigori nabaye mbihagaritse, ndigurira amasaka n’ibishyimbo. None se baragutegeka ngo bigure 400frs kandi imodoka niza kubipakira bayifate, ubwo se waba ufite Miliyoni zingana iki zatuma ugura kuri ayo ukazategereza ko azarengaho ukabona kugurisha?”

Umuyobozi wungirije wa Koperative y’abacuruzi b’imyaka mu Karere ka Nyagatare, Mukotanyi Deus, avuga ko igiciro cyashyizweho ubundi ntacyo gitwaye abacuruzi ahubwo ikibazo ari isoko na bo badafite kuko nanone na bo batagura bahomba.

Icyakora Abikorera bo mu Karere ka Nyagatare bariga uko bagura umusaruro w’abaturage ku giciro cyemejwe hanyuma bagahunika bagategereza isoko.

Ati “Ikibazo gihari ni isoko kuko ntiwagura ibigori kuri 400 ngo ucuruze munsi yayo, hari ubwo byashoboka ko twe nka Koperative twagura umusaruro ku giciro cyemejwe hanyuma tukabibika kugira ngo n’imyaka nitangira kubura twongere tubigurishe abaturage babone aho bahahira hafi.”

Umucuruzi w’imyaka mu Karere ka Gatsibo, Rutanga Jackson, aherutse gucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda 150,000 kubera kugurira abaturage munsi y’igiciro cyatangajwe na MINICOM.

Avuga ko ikibazo cyo kugura umusaruro ku giciro gito kidakwiye gushakirwa mu bacuruzi bato begereye abaturage ahubwo gikwiye gushakirwa ku nganda n’abandi bacuruzi banini b’i Kigali kuko ari ryo soko bafite.

Agira ati “Mu nama dukorana n’ubuyobozi buri gihe tubereka iki kibazo ariko bakatubwira ngo tugure Leta izadushakira amasoko kandi ubwo byasaba ko duhunika kandi bitashoboka kuko dukoresha amafaranga ya banki ndetse tukanakodesha aho dukorera.”

Akomeza agira ati “Abakozi ba MINICOM nibareke gushakira ikibazo mu cyaro aho kitari ahubwo bakwiye gushakira ikibazo ku nganda zitugurira no mu bacuruzi banini i Nyabugogo ni bo baduha igiciro kuko ntiwacuruza munsi yayo waguzeho.”

Avuga ko gushakira ikibazo aho kitari biha icyuho abandi bacuruzi batagira icyangombwa kibemerera kugura imyaka cyane ko umuhinzi ashaka amafaranga yo kongera guhinga.

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Iterambere ry’Uturere, Rugaju Alex, atera utwatsi ibivugwa n’aba bacuruzi kuko bigamije guhenda abaturage kuko igiciro cyashyizweho kiba cyaraganiriweho bakareba ibyo umuturage yashoye n’ibyo agomba kubona bityo iyo atabibonye aba ahomba.

Avuga ko izo nganda n’abacuruzi ba Nyabugogo batabonye aho bakura ibya macye na bo bazamura igiciro kuko nta handi bakura umusaruro uretse muri abo bacuruzi begereye abahinzi.

Asaba abahinzi kubika umusaruro wabo bagategereza isoko kuko rihari kandi igiciro cyashyizweho gishobora no kuzamuka.

Rugaju ati “Igiciro kiriho cyizweho n’inzego kandi kiramutse kigiye munsi, umuhinzi yaba ashyizwe mu gihombo. Abahinzi nibakomere ku musaruro wabo, kuko kiriya giciro gishobora no kuzamuka kikagera no kuri 600 ku kilo. Ahubwo birinde imvugo z’abo bacuruzi kuko n’ababagurira kuri macye nibabibura na bo bazazamura igiciro.”

Kuri ubu abahinzi bafite ikibazo ni abahinga ku giti cyabo batari mu makoperative kuko abayarimo bo bagurirwa n’ibigo nka AIF, EAX na RGCC kandi ku giciro cyatangajwe na MINICOM.

Kigali Today ntiyabashije kubona Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kuko atabonetse ku murongo wa telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka