Iburasirazuba: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku babagurira ibigori kuri macye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.

Abaturage basabwe gutanga amakuru ku babagurira ibigori kuri macye
Abaturage basabwe gutanga amakuru ku babagurira ibigori kuri macye

Ibiciro by’ibigori byashyizweho hagamijwe kurengera umuturage kugira ngo atagurisha ahenzwe.

Guverineri Rubingisa asaba abaturage gutanga amakuru ku babagurira ku giciro cyo hasi, kugira ngo babihanirwe.

Agira ati “Turasaba umuturage ko abo baza kumugurira nabi, akorana n’inzego za Leta zimwegereye cyangwa iz’umutekano, kugira ngo atange amakuru abo bantu babihanirwe.”

Avuga ko ikigambiriwe ari ukugira ngo umusaruro w’umuturage ugurwe kandi ku hiciro cyiza, agasaba abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho batabyubahiriza bakabihanirwa.

Guhera muri Gashyantare 2024 kugeza tariki ya 14 Werurwe 2024, abacuruzi 112 ni bo bamaze gufatwa bagurira abaturage umusaruro w’ibigori ku giciro gito, aho baciwe amande angana na 48,200,000Frs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka