Ibihembo ku bafashamyumvire byitezweho kuzamura ubuhinzi

Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi ritangaza ko gutanga ibihembo ku bafashamyumvire ari kimwe mu bizazamura ubuhinzi.

Abafashamyumvire mu buhinzi bagiye kujya bahembwa
Abafashamyumvire mu buhinzi bagiye kujya bahembwa

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Karongi Safari Fabien avuga ko bagiye kujya batanga amanota bakurikije imikorere y’abafashamyumvire, akaba ari nayo bagenderaho babagenera ibihembo.

Yagize ati« Tugiye kujya dusura abafashamyumvire, dusure imirirma bigishirizaho, turebe imikorere yabo dutange amanota, bahabwe ishimwe hakurikijwe uko barushanyijwe. »

Abafashamyumvire mu buhinzi ubusanzwe bafasha abahinzi gusobabukirwa uburyo bagomba guhinga hakurikijwe amabwiriza.

Ubuyobozi buvuga ko bwizeye neza ko bizanoza imikorere yabo bikanazamure ubuhinzi muri rusange, kuko umuntu ukorera igihembo n’ukorera ubushake batanga umusaruro utandukanye cyane.

Ku ruhande rw’abafashamyumvire, nabo bemeza ko ubu buryo bushya ari bumwe mu nzira zo guha ingufu imikorere yabo nk’uko bivugwa na Semanza Henritier.

Ati « Mbere twajyaga dukorera ubuntu, ingufu zacu zose tukazishora mu bwitange ariko ubu kuba tuzi ko hagiye kujyaho ibihembo bizatuma buri wese akora ashaka amanota menshi kugira ngo ahembwe »

Mugenzi we Uwamahoro Floride we yemeza ko muri bo hari abakoranaga umwete muke kuko babaga bazi ko nta gihembo.

Ati « Ubusanzwe abenshi twabigendagamo biguru ntege kubera ko kwari ugukorera ubushake nta kintu duhabwa, ariko ibi bihembo bigiye gutuma dushyiramo umuhate.»

Igihembo gikuru ku bafashamyumvire bagize amanota ya mbere kizaba ari amafaranga ibihumbi 120, abagize munsi ya 50% bo nta gihembo bazajya bahabwa, ibi bikazajya bikorwa muri buri gihembwe cy’ihinga.

Iyi gahunda ishyizweho mu gihe n’ubwo ubuhinzi butunze abarenga 80% muri aka Karere, bigaragara ko bukiri hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka