Guhinga ku materasi byatumye yiyubakira areka gukodesha

Kayitare Innocent utuye Remera, mu Karere ka Ngoma avuga ko guhinga ku materasi byamuvanye mu bukene, akaniyubakira inzu akareka gukodesha.

Guhinga ku materasi byahinduye ubuzima bwa Kayitare
Guhinga ku materasi byahinduye ubuzima bwa Kayitare

Kayitare avuga ko ubu amaze imyaka itatu ahinga ku materasi, ariko ko yamaze kubona inyungu yabyo, aho mbere atabonaga umusaruro kubera guhinga ahantu hahanamye.

Yagize ati” Ubundi narahingaga kuko isambu yanjye iri ahantu hahanamye,natera imbuto isuri ikayijyana nkeza duke.
Ariko ku materasi nibwo bwambere mu buzima nejeje imifuka icyenda y’ibigori.

Nongeyemo ibishyimbo nkuramo imifuka itatu ahantu ha metero nka 80 kuri 40.”

Kayitare avuga ko uyu musaruro yawugurishije abasha kwiteza imbere ubuzima bwe burahinduka.

Avuga ko yagurishije ibigori agakuramo amafaranga ibihumbi 280frw, yagurisha n’ibishyimbo akabasha kwiyubakira inzu.

Ati”Ubu mu myaka itatu mpinga amaterasi,nikuye munzu y’ubukode niyubakira inzu y’amabati 30,ngura inka,televiziyo n’amashanyarazi ava ku mirasire ya mobisol.”

Mu bibazo abaturage b’akarere ka Ngoma badahinga ku materasi bigeze kugaragariza ubuyobozi bwabo, harimo kuba baterwa ubwoba no guhinga muri ubu buryo.

Aba baturage bakeka ko amaterasi yangiza ubutaka.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise avuga ko badakwiye gutinya.

Avuga ko amaterasi y’indinganire aho yakozwe habonetse umusaruro mwinshi kandi mwiza w’ibigori n’ibishyimbo,kuko ubundi isuri yajyaga itembana ubutaka bwiza n’imbuto, ntibeze.

Ati”Icyakugeza ahahinze ibigori ku materasi mugihe bigiye kwera,wahatinda urangariye ibyo byiza nyaburanga.

Ubu Remera ni ahantu babasha kwezi toni ibihumbi 62 z’ibigori na toni zisaga ibihumbi bibiri z’ibishyimbo ku mwaka.”

Gahunda yo gukora amaterasi ikorwa na minisiteri y’ubuhinzi ifatanije n’umushinga RSSP,abaturage bagakorerwa amaterasi ku buntu.

Mu murenge wa Remera,ubutaka bwahujwe ngo buhingwe igihingwa kimwe burenga hegitari ibihumbi 2000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka