Gisagara: 60000RWf y’ubudehe yamuhinduriye ubuzima

Ndayambaje Venuste utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko 60,000 Frw yahawe mu Budehe, yamufashije kwikura mu bukene bukabije yabagamo.

Ndayambaje Venusye avuga ko 60,000Frw yahawe mu budehe yamukuye mu bukene bukabije yabagamo
Ndayambaje Venusye avuga ko 60,000Frw yahawe mu budehe yamukuye mu bukene bukabije yabagamo

Avuga ko yari atunzwe no guhingira abaturage, bamwe bamwita Ipunda y’umudugudu, kubera imirimo ivunanye cyane yakoraga kugira ngo abashe kubaho.

Ubuhamya bwo kwikura mu bukene abifashijwemo n’amafaranga y’Ubudehe, yabutanze kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2017, abusangiza itsinda ry’abadepite ryasuraga ibikorwa by’amajyambere mu Murenge wa Gikonko, Mamba na Musha.

Agira ati” Nahungutse mva muri Tanzaniya mu mwaka wa 1996, ngeze iwacu nsanga abandi baratangiye gutera imbere, nsigara ari njye mutindi wenyine kurusha abandi.”

Icyo gihe ngo yegeranyije akazu ka nyakatsi, atangira umurimo wo guhingira abaturage, kugira ngo ashake ikimutunga.

Muri 2006, Ndayambaje yatoranyijwe na bagenzi be mu mudugudu nk’umuntu ukennye kurusha abandi, ahabwa amafaranga 60,000Frw yagenerwaga abakennye kurusha abandi.

Aya mafaranga ngo yahise ajya kuyagura ipariseri y’umurima mu gishanga cya Nyiramageni muri Gisagara, kuko iya macye yaguraga ibihumbi 60, asaba imbuto atangira guhinga umuceri.

Agira ati” Nkimara gutombora ayo mafaranga, nabonaga kuyabika bitari bunkundire, mpita njya mu kabande kugura akarima ntangira guhinga umuceri."

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga icyo gihe ngo yasaruye ibiro 350, abigurisha kuri 250 frw ikiro kimwe, yungukamo agera kuri 87.500 Frw, ahita aguramo undi murima.

Uko ibihembwe byagiye bisimburana ngo yakomeje kujya as arura, ayo yungutse akaguramo akandi karima .

kugeza ubu ngo afite uturima turindwi ahingamo umuceri duhagaze ibihumbi birenga 470,000Frw kandi ngo ameze neza, kuko yamaze no kwiyubakira inzu y’amategura y’ibyumba bitatu akava muri Nyakatsi.

Ubu afite imirima y'Umuceri ihagaze
Ubu afite imirima y’Umuceri ihagaze

Ndayambaje anongeraho ko nyuma yo kubona ko ubuhinzi bwe buri kwaguka, akifatanya na bagenzi be muri Koperative y’abahinga umuceri bafatanya guteza imbere ibikorwa byabo birushaho kwaguka.

Ubu ngo mu minsi iri imbere azaba yujuje indi nzu y’amabati akura mu musaruro w’umuceri, ubundi ngo azajye aryama asinzire ntacyo yikanga.

Ndayambaje ashimira Ubuyobozi bwiza bwatekereje gushyiraho inkunga z’ingoboka zitandukanye zikura abaturage mu bukene, akanakangurira bagenzi be gukura amaboko mu mufuka bagakoresha imbaraga zabo bakizifite.

Ati” Nidukura amaboko mu mufuka Leta ntizadutererana izadushyigikira tubeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ayo mafaranga ni utundi turere tugiye tugaragaza abo twayahaye byaba byiza. babikora mu bwiru n’ikimenyane n’iyo mpamvu ahenshi hatagaragara abo yazamuye

garican yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Turasaba ariko ko Akarere kadusobanurira neza uko katwirukaniye umuyobozi KABOGORA RUSHEMA JACQUES ntibivugwe.

Segikwiye innonent yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka