Drone ngo zishobora kwihutisha byinshi mu buhinzi

Ikigo gifasha abahinzi muri Afurika, Karayibe na Pasifika (CTA) cyitabiriye inama ya FARA, kiravuga ko utudege tutagira abapirote ‘drones’ twateza imbere ubuhinzi.

Indege zitwara zitwa ‘drones' ziraganirwaho mu nama Nyafurika y'abashakashatsi ku buhinzi, ikaba irimo kubera i Kigali.
Indege zitwara zitwa ‘drones’ ziraganirwaho mu nama Nyafurika y’abashakashatsi ku buhinzi, ikaba irimo kubera i Kigali.

Babivugiye mu nama nyafurika yiga ku bushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika (FARA) iteraniye i Kigali kuva tariki 13 kugeza 16 Kamena 2016, ihuriyemo amayobozi n’inzobere mu buhinzi zo mu bihugu bigize Afurika, barimo inzobere mu by’ubuhinzi n;abashoramari.

Ikigo Center for Technical developemt in Agriculture (CTA), gitanga ubufasha ku bahinzi bato, burimo ubwo guhererekanya amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Kuri sitandi y’imurikabikorwa rya CTA, ahabera inama ya FARA, Kigali today yahasanze igitabo kigira kiti “Drone muri serivisi z’ubuhinzi”; uwitwa Rutarigire Jules ukorera icyo kigo mu Rwanda asobanura byinshi kuri iki gitabo avuga ko gikubiyemo inama z’uko mu buhinzi bakwifashisha drone.

Yagize ati “Turagira inama abahinzi gutangira gushaka uburyo bakoresha drone, haba mu gutera mu mirima imiti yica udukoko twangiza imyaka, ku buryo byanafasha umuntu kugira vuba kugira ngo yisubirire mu yindi mirimo; ndetse drone zishobora gutwara imyaka mu buryo bwa detaye, kuko hari iziterura ibiro bigera mu 10.”

Ibi ngo ni bimwe mu bimaze kugaragara ko drone zakora, ariko Rutarigire akavuga ko bazanye iki gitekerezo mu nama yiga ku bushakashatsi, kugira ngo abantu bavumbure izindi serivisi mu by’ubuhinzi zakoreshwa na drone.

Indege zitwara zo mu bwoko bwa drone zimaze kumenyerwa mu bijyanye n’ubuzima mu Rwanda, aho bazohereza zikagurukana imiti ziyishyira abarwayi barembye cyane mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka