Burera: Igishanga cya Kamiranzovu kigiye gushorwamo Miliyari 1Frw

Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe, agiye gushorwa mu gishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro Akarere ka Burera, mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abagituriye, no kurwanya igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.

Abahinzi bishimiye uwo mushinga uje kubafasha kongera umusaruro
Abahinzi bishimiye uwo mushinga uje kubafasha kongera umusaruro

Ni Umushinga wamurikiwe mu Murenge wa Butaro ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, aho uzashyirwa mu ngiro n’Akarere ka Burera ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku bidukikije (ARECO-RWANDA NZIZA), ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Union Européenne).

Muri iyo nama yatumiwemo abahinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye b’akarere, babwiwe ko umushinga uje gusubiza ibibazo by’abahinga muri icyo gishanga birimo nk’imyuzure yabangirizaga, nk’uko Jean de Dieu Nizeyimbabazi, Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Burera yabitangarije Kigali Today.

Ati “Turashimira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatunganyije iki gishanga, aho cyatangiye gutanga umusaruro. Icyo uyu mushinga uje gufasha ni uko iyo umusaruro uvuye mu murima, abaturage babura aho bashyira umusaruro wabo, uno mushinga usubije icyo kibazo aho ugiye kubakira abahinzi ubwanikiro bunini butatu bw’ibigori, ukazubaka n’ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi”.

Igishanga cya Kamiranzovu kigiye kongererwa ubushobozi kirusheho gutanga umusaruro
Igishanga cya Kamiranzovu kigiye kongererwa ubushobozi kirusheho gutanga umusaruro

Uwo muyobozi yavuze ko hagiye no gukorwa amaterasi ku misozi ikikije icyo gishanga ku buso bwa hegitari 10, mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, hakazashyirwaho uburyo bwo kuvomera imyaka ku buso bwa hegitari 20 hifashishijwe imirasire y’izuba.

Hazashyirwaho n’uburyo bwo guhinga imboga, hagamijwe gukomeza kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, hatangwe n’amatungo magufi, arimo ingurube 80, intama 80 n’ibindi.

Ni umushinga washimishije bamwe mu baturage bahinga muri icyo gishanga, aho bavuga ko ubuhinzi bwabo bugiye kurushaho gutera imbere.

Habumugisha Syrivestre ati “Uyu mushinga twawishimiye cyane, twakundaga guhinga tukagira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ariko bagiye kuduha uburyo bwo kuhira, ibyo bizongera umusaruro wacu duhinge no mu gihe cy’izuba. Twagiraga n’ikibazo cy’imyuzure kubera amazi aturuka mu misozi imyaka yacu igapfa, ariko bagiye kutwubakira amaterasi ku misozi ikikije igishanga, biradufasha cyane”.

Mukamana Soline, Meya w'Akarere ka Burera
Mukamana Soline, Meya w’Akarere ka Burera

Dusabimana Jeannette ati “Twishimiye uburyo batumurikiye uyu mushinga uje kudufasha mu buhinzi bwacu, twamaraga kweza ibigori tukabura aho tubibika bimwe bikabora, ariko twishimiye ko bagiye kutwubakira ubwanikiro”.

Arongera ati “Hari na gahunda yo kudutoza guhinga imboga dore ko twabikoraga mu buryo butanoze. Duherutse guhinga Karoti ntizamera, ariko ubu tugiye guhinga imboga mu buryo bugezweho buzadufasha kubaho neza turwanya igwingira mu bana”.

Zimwe mu mpamvu Umuryango ARECO wahisemo gukorera uwo mushinga mu gishanga cya Kamiranzovu, mu gihe hari ibindi bishanga bidatunganyijwe mu Karere ka Burera, harimo kuba ari kinini, gitunze abantu benshi, no kuba ari igishanga Leta yamaze gutunganya ikoresheje amafaranga menshi, nk’uko umwe mu bateguye uwo mushinga, Mugabo Patrick abivuga.

Ati “Uyu mushinga twahisemo kuwukorera mu gishanga cya Kamiranzovu, kubera ko hari amafaranga menshi Leta yari imaze kuhashora. Akarere gafatanyije na RAB, turavuga tuti byaba byiza twubakiye umushinga ku bimaze gukorwa, tukareba uko twateza imbere ubuhinzi buhakorerwa n’abaturage babukora, hakiyongeraho ko raporo nyinshi zagiye zigaragaza ko aka karere karimo ibibazo by’igwingira”.

Ni igishanga gihingwamo imyaka itandukanye
Ni igishanga gihingwamo imyaka itandukanye

Ni umushinga uje guhangana n’ikibazo cy’igwingira no kurwanya imirire mibi mu bana, nk’uko Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera abitangaza.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwasohotse muri 2019-2020, bwagaragaje ko Akarere kacu ka Burera mu kugwingira turi kuri 41.6%, ariko dushimira intambwe imaze guterwa kuko mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12, byagaragaye ko tugeze kuri 30,1%. Ntaho twari twagera turacyafite urukiramende rurerure rwo gusimbuka ngo tugere nibura kuri 19%, uyu mushinga rero hari ibyo uzakemura”.

Jean Claude Izamuhaye wari uhagarariye RAB muri iyo nama, yasabye abahinzi kubyaza umusaruro ayo mahirwe bazaniwe na Leta, abasaba gukomeza guhinga neza ubutaka bwose bafite kandi bafata neza umusaruro bejeje.

Kamiranzovu ni igishanga kiri ku buso bwa hegitari 465, aho gihingwamo n’abaturage bagera mu 1400 baturuka mu Murenge wa Butaro n’indi iwukikije, bakaba bibumbiye mu makoperative abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka