Bahawe ibikoresho bya miliyoni 19Frw bazifashisha buhira

Ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyitwa Atlantis MFI, cyateye inkunga y’ibikoresho byo kuhira imyaka abahinzi bo mu murenge wa Mimuli bihwanye na 19.800.000Frw.

Abanyamuryango ba Koperative Amizero Iwacu bahawe inkunga y'ibikoresho
Abanyamuryango ba Koperative Amizero Iwacu bahawe inkunga y’ibikoresho

Iyi nkunga yahawe abahinzi bibumbiye muri koperative “Amizero Iwacu” yo mu murenge wa Mimuli, akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016.

Ibi bikoresho byitezweho kubongerera umusaruro kuko batazongera guhinga ari uko imvura yaguye gusa.

Umuhango wo gutanga ibi bikoresho witabiriwe n’uhagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), n’ uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO).

Witabiriwe kandi n’ Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse n’abaturage.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Atlantis MFI, Alfred Ndayisaba, avuga ko inkunga nk’iyi izagera no ku bandi bahinzi bayifuza.

Yagize ati “Kuri ubu dutangiriye ku bahinzi ba Mimuli ariko n’abandi babyifuza tuzabageraho tubaha inkunga nk’iyi bityo umusaruro wabo wiyongere”.

Yongeraho ko bamaze kwakira ubusabe bw’abahinzi basaga ibihumbi 250 kandi ngo biteguye kuzabatera inkunga bifuza.

Ndayisaba Alfred Umuyobozi w'agateganyo wa Atlantis avuga ko bakiriye ubusabe bwinshi kandi bazagerageza bagasubiza buri wese
Ndayisaba Alfred Umuyobozi w’agateganyo wa Atlantis avuga ko bakiriye ubusabe bwinshi kandi bazagerageza bagasubiza buri wese

Ibikoresho byatanzwe ni imashini zikurura amazi eshatu, amatiyo 240 n’ibigendanye na yo, bikaba bifite ubushobozi bwo kuhira kuri hegitari 40 z’ubutaka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kayitare Didace, kimwe n’abahagarariye MINAGRI, bashimye iki gikorwa cya Atlantis MFI.

Bavuga ko kigamije guteza imbere ubuhinzi hongerwa umusaruro kandi kikibanda ku bahinzi baciriritse.

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Dr Otto Muhinda, yasabye abibumbiye muri koperative Amizero Iwacu gufata neza ibikoresho bahawe.

Ati “Ibikoresho muhawe murasabwa kubibungabunga kugira ngo bizabagirire akamaro”.

Avuga ko FAO izakomeza kuba hafi abahinzi bo hirya no hino mu gihugu, ibagira inama ndetse inabagezaho ubufasha butandukanye.

Abaturage berekerwa uko ibi bikoresho bikora
Abaturage berekerwa uko ibi bikoresho bikora

Uhagarariye koperative Amizero Iwacu yahawe ibi bikoresho yavuze ko iyi nkunga izatuma batongera guhura n’ikibazo cy’amapfa nk’icyo bahuye nacyo uyu mwaka.

Ati “ Muri uyu mwaka aka Karere kacu katunguwe n’amapfa biba ngombwa ko mu duce twinshi bahabwa inkunga y’ibiribwa, ariko ndahamya ko ibi bikoresha duhawe bizatuma tutazongera guhura n’icyo kibazo”.

Atlantis MFI ni ikigo cy’imari iciriritse gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda muri Nzeri 2014.

Hazuhirwa ubuso bungana na hegitari 40
Hazuhirwa ubuso bungana na hegitari 40
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gewe ndifuza ko mwampa contact atlantis mfi

Fabrice ntibitura yanditse ku itariki ya: 28-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka