Asaga Miliyari agiye gushorwa mu kuzahura ubuhinzi bw’ibirayi, imboga n’imbuto

Amafaraga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe, agiye gushorwa mu bikorwa bizatuma abahinzi b’ibirayi, imboga n’imbuto barushaho kuzamura imyumvire mu birebana no kwita ku buhinzi bw’ibyo bihingwa, no kubukora mu buryo bubungabunga ibidukikije bityo n’umusaruro ndetse n’ireme ryawo birusheho kwiyongera.

Ubuhinzi bw'imboga buri mu buzibandwaho hagamijwe kongera umusaruro wazo
Ubuhinzi bw’imboga buri mu buzibandwaho hagamijwe kongera umusaruro wazo

Hakuzimana Serugendo Jotham, uyobora Koperative ihinga ibirayi ikorera mu Murenge wa Mukamira, avuga ko inshuro nyinshi mu gihe cy’isarura, hari umusaruro bahombaga biturutse ku bumenyi budahagije ku buryo umusaruro ubungabungwa.

Ati “Mu musaruro tweza, harimo uwangirikaga ducyeka ko biterwa n’ubutaka bw’ino aha bukonja cyane, kandi ubwabwo bunifitemo n’amazi twavuga ko ari menshi ugereranyije n’ubw’ahandi. Nko ku birayi bingana na toni imwe biba byasaruwe ntitwaburagamo nk’ibiro 300 bibora bitaragera ku masoko, biturutse ku kuba tudafite ubumenyi buhagije muri tekiniki zafasha mu kuwubungabunga”.

“Ikindi ni uko hari nk’ibyo dusiga mu mirima duteganya kubisarura nyuma y’igihe runaka, icyo gihe cyagera, bigasaba kubikurisha amasuka bikagenda bisaduka kuko ubutaka bwabaga bwaramaze gukomera, bikadutera igihombo. Dutekereza ko iyi gahunda izatuma tumenya bihagije uruhererekane rwose rw’uburyo bwo kwita ku bihingwa tubirinda ikintu cyose cyatuma byangirika”.

Gahunda igiye kumara imyaka itatu ishyirwa mu bikorwa, abahinzi b’ibirayi, imboga n’imbuto bo mu Turere twa Nyabihu na Musanze, bazongererwa ubumenyi mu birebana no gusigasira ubutaka buhingwaho bita no ku mikoreshereze inoze y’ifumbire, kubungabunga umusaruro ukaba wabikwa igihe kirekire kandi mu buryo buboneye, bakoresheje ibikoresho biboneka hafi yabo bidasabye amikoro ahambaye.

Abahinzi b'ibirayi muri Nyabihu na Musanze na bo bazunganirwa
Abahinzi b’ibirayi muri Nyabihu na Musanze na bo bazunganirwa

Ibi bikaba byagaragaye ko byagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro ugereranyije n’uwo basanzwe babona, bikabafasha kwihaza mu biribwa ariko kandi binajyanye no kubungabunga ikirere.

Rugamba Eddy Franck, Umuhuzabikorwa w’Umushinga ‘Kungahara Project’, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU), ukaba ari na wo uzakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, avuga ko izafasha abahinzi.

Agira ati “Dutekereza ko gutegura no gusigasira hakiri kare imikoreshereze y’ubutaka buhingwa hitawe ku kuburinda ibintu byose bibwangiza, harimo nko kwirinda gukoresha ibipimo birenze urugero by’ifumbire mvaruganda, ahubwo abantu bibanda cyane ku gukoresha ifumbire y’imborera abantu bashobora kwikorera mu bisigazwa by’ibihingwa ibiti n’ibyatsi, kandi yubahirije ibipimo. Ibi bifite uruhare runini mu gusigasira ubutaka, bukaba bwatanga umusaruro mwiza Kandi wisumbuye ku gipimo cy’uwo bari basanzwe babona bityo n’amasoko yawo akaboneka mu buryo bworoshye”.

Abayobozi muri utu Turere twombi, bagaragaza ko iyi gahunda, igiye gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubuhinzi. Bagasaba abahinzi kuyibyaza umusaruro bahindura imyumvire yatumaga ubuhinzi budatera imbere.

Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ati "Icyo twiteze kuri iyi gahunda ni uko abahinzi bazarushaho kumenya tekiniki zitandukanye zijyanye no guhinga kijyambere kandi bagahindura imyumvire yatumaga batanoza imikoreshereze myiza y’ifumbire, imbuto nziza yizewe kandi itanga umusaruro. Uku gusobanukirwa n’uburyo bwo kutwitaho bawufata neza ni na bimwe mu bizakumira za mbogamizi zose abantu bahoraga bahanganye na zo zirimo nko kutihaza mu biribwa, kuko rimwe na rimwe babaga bakoreye mu bihombo".

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kayiranga Théobald, avuga ko ubuyobozi buzaba hafi y’abahinzi bubunganira kunoza ingamba zose zituma umusaruro wabo urushaho kugira ireme. Akabasaba kujya bakurikiranira hafi uruhererekane rwose rw’ibikorwa by’ubuhinzi uhereye ku gutegura imirima kugeza umusaruro ubonetse, Aho babonye ibitagenda neza bakajya bihutira kumenyesha inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo.

Abafite aho bahuriye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda bavuga ko intego yayo nigerwaho ubuhinzi buzarushaho gutera imbere
Abafite aho bahuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda bavuga ko intego yayo nigerwaho ubuhinzi buzarushaho gutera imbere

Uretse ubumenyi abahinzi bazunguka, muri iyi gahunda hanateganyijwe kubaka ibikorwa remezo bizafasha mu gukora ubutubuzi by’imbuto, ibigenewe kwifashishwa mu kubungabunga no kongerera agaciro ibyo bihingwa dore ko mu gutoranywa byagaragaje umwihariko mu kwishimira imiterere y’aka gace kurusha ibindi bihingwa kandi bikagira ubushobozi mu gutanga umusaruro mwinshi byihuse, bityo no kwihaza mu biribwa hakumirwa ikibazo cy’imirire mibi bikaba byagerwaho bitagoranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka