Amajyepfo: Beretswe icyatuma babona umusaruro mwiza w’ibigori mu gihe gito

Abahinzi, abagoronome n’abacuruza inyongeramusaruro mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bagaragarijwe ko kongera umusaruro w’ibigori kandi bikera no mu gihe gito bishoboka.

Amajyepfo: Beretswe icyatuma babona umusaruro mwiza w'ibigori mu gihe gito
Amajyepfo: Beretswe icyatuma babona umusaruro mwiza w’ibigori mu gihe gito

Babyerekewe mu mirima iri mu gishanga cya Duwane giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, cyageragerejwemo imbuto zitandukanye z’ibigori harimo iyo abahinzi bamaze kumenyera ya Aminika WH507 ndetse n’inshyashya ya Haraka WH301 iheka ibigori bibiri, byerera hagati y’iminsi 95 na 120 habariwemo n’igihe cyo gusarura.

Jackson Nkurunziza, Agronome muri Western Seed Company Ltd, itunganya imbuto z’ibigori zizwi ku izina rya WH ari bo bazanye imbuto y’ibigori, yasobanuye ko n’ubwo imbuto ya WH507 yera ikigori kimwe, kiba ari kinini ku buryo iyo byitaweho uko bikwiye bitanga umusaruro wa toni hagati y’umunani n’icyenda kuri hegitari.

Ni mu gihe imbuto ya WH301 n’ubwo iheka ibigori bibiri, yera hagati ya toni zirindwi n’umunani kuri hegitari, ariko nanone ikaba nziza ahantu imvura icika vuba.

Agira ati “Imbuto ya WH507 ntacyo itwaye mu Ikungira ariko muri sezo B, bakunze kwita Injagasha, ntabwo kuyihinga ari inama nziza, keretse igihe waba wuhira cyangwa uhinga mu gishanga kirimo amazi. Ni ukuvuga ngo tugira ikibazo cy’ibigori muri sezo B kubera ko duhinga imbuto zera bitinze imvura igacika zitarera.”

Yungamo ati “Ni yo mpamvu twazanye igisubizo cya WH301 yera vuba. Yo ushobora kuyihinga mu Ikungira no mu Njagasha, kandi ikera neza. Abahinzi rero bajye bahinga imbuto bazi neza ko izera, hapana iyo imvura izacika itarera.”

Na ho ku bijyanye n’ifumbire mvaruganda yifashishijwe muri iriya mirima, n’ubwo Abanyarwanda benshi bamenyereye iya Urée, NPK na DAP byifitemo intungagihingwa zitarenga eshatu, bo izo bakoresheje zigiye zifitemo intungagihingwa nyinshi.

Muri zo harimo iyitwa Otesha na cereal zifitemo intugagihingwa esheshatu bagiye bifashisha mu gutera n’andi mafumbire nka amidas yifitemo intungagihingwa ebyiri na sulfan yifitemo intungagihingwa eshatu bifashishije mu kubagara, intungagihingwa byifitemo zahuzwa n’izo bifashishije mu gutera bigatuma ibihingwa bimererwa neza, bikanatanga umusaruro mwiza.

Vincent Baguma, umugoronome muri Kampani yitwa Yara icuruza izo nyongeramusaruro, avuga ko zakozwe hatekerezwa ku byatuma ibihingwa birushaho gutanga umusaruro cyane ko abakeneye ibyo kurya bagenda barushaho kwiyongera.

Imbuto n'amafumbire byahinzwe mu gishanga cya Duwane bigatanga umusaruro mwiza
Imbuto n’amafumbire byahinzwe mu gishanga cya Duwane bigatanga umusaruro mwiza

Agira ati “Dukeneye ko abahinzi bahindura imyumvire, ntibafate ifumbire nk’amazina, ahubwo bakayifata nk’imyunyu. Bakareba ngo ese igihingwa cyanjye gikeneye iyihe myunyu, noneho nakoresha iyihe fumbire, bitewe n’ubujyanama tubaha.”

Yungamo ati “Kuko niba igihingwa gikenera byibura imyunyu 11 kugira ngo gitange umusaruro, ukagihereza ibiri kugeza cyeze, ntabwo umusaruro waboneka. Birasaba guhindura imyumvire bakamenya ko igihingwa gikeneye kurya kigahaga bagahitamo amafumbire atuma kibona imyunyu ihagije bityo na cyo kigatanga umusaruro.”

Abahinzi bitegereje uko umusaruro w’ibigori wifashe mu mirima y’icyitegererezo, bifuje kuzagezwaho n’iriya mbuto Haraka WH301 yerera amezi ane ndetse n’ariya mafumbire kuko batekereza ko byazabafasha.

Appolonie Uwimbabazi, umwamamazabuhinzi wo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, yagize ati “Iriya mbuto nzayamamariza abahinzi, kuko mbona izadufasha kongera umusaruro.”

Ildephonse Marara wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, na we wari ahabereye ibyo bikorwa ku 23 Gashyantare 2024, we yagaragaje icyizere cyo kuzagera ku musaruro mwiza agira ati “Twahingaga tukeza, ariko kubera uru rugendoshuri twakoze turabona umusaruro ugiye kwiyongera.”

Basobanuriwe iby'imbuto y'ibigori nshyashya ya WH301 n'amafumbire afite intungamubiri nyinshi nka Otesha, sulfan n'ayandi yatumye ibigori byera cyane mu gishanga cya Duwane
Basobanuriwe iby’imbuto y’ibigori nshyashya ya WH301 n’amafumbire afite intungamubiri nyinshi nka Otesha, sulfan n’ayandi yatumye ibigori byera cyane mu gishanga cya Duwane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka