Abo ku “Kitabi” bifuza ko hakwitwa ku “Kicyayi”

Abaturage bo mu Murenge wa Kitabi muri Nyamagabe bifuza ko aho batuye hakwitwa “Kicyayi” kuko hasigaye hera icyayi aho kwera itabi.

Santere ya Kitabi iri mu Murenge wa Kitabi muri Nyamagabe
Santere ya Kitabi iri mu Murenge wa Kitabi muri Nyamagabe

Abazi amateka y’izina “Kitabi” bahamya ko ryiswe ako gace biturutse ku itabi ryaheraga, rikahacururizwa.

Ntakirutimana Gervais umwe mu batuye Umurenge wa Kitabi avuga ko mu gihe cyo hambere hazaga abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda baje kuhagura itabi ry’igikamba, bakavuga ko ari ku “gasozi k’itabi”.

Agira ati “Habaga itabi ry’igikamba, abantu batubwiraga ko ryabaga ari ryiza abantu baturukaga impande n’impande bakaza kurihagurira.”

Mugenzi we witwa Ntanshutimwe Leocadie agira ati “Nabyirutse tubaza papa impamvu bahita ku “Kitabi”, akatubwira ngo hari agasozi bari barahinzemo itabi, ngo abahaje bose bakaza kurihakura.”

Kugeza ubu ariko iyo ugeze ku Kitabi uvuye mu gace k’umujyi wa Nyamagabe usanganirwa n’imirima ihinzeho icyayi ukagera no kuri santere ya Kitabi ikije umuhanda Nyamagabe-Rusizi.

Abaturage ba Kitabi bavuga ko itabi ryacitse burundu muri ako gace ariko ngo imyaka ishize rihacitse ntibazi umubare wayo. Icyo bazi kihiganje mu bihingwa ni icyayi, ingano n’ibirayi.

Aho niho bahera bavuga ko agace batuyemo kareka kwitwa “Kitabi” ahubwo kakitwa “Kicyayi” kubera icyayi kihera; nkuko Kabaganwa Josephine abivuga.

Agira ati “Ahubwo iyo winjiye Kitabi, uhita ubona icyayi. N’iryo zina bakagombye kurihindura bakahita “Kicyayi” sinzi niba byavugika ariko ubundi duhinga icyayi ku bwinshi tugahinga n’ingano n’ibirayi.”

Abatuye ku Kitabi bifuza ko hakwitwa ku Kicyayi kuko hasigaye hera icyayi cyane
Abatuye ku Kitabi bifuza ko hakwitwa ku Kicyayi kuko hasigaye hera icyayi cyane

Mugenzi we witwa Ntakirutimana agira ati “Itabi ntirigihingwa, cyane ko abasaza barihingaga batabonye uburyo bwo kurisigasira ngo ridacika.

Ndetse itabi si ryiza, duhora tubyigisha mu mashuri no mu byiciro bitandukanye yaba urubyiruko n’ababyeyi, ubu ntiwashingira ku itabi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bazahite Kucyayi

steve yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Ni byiza ku batanze igitecyerezo ku izina banifuzako ryahinduka,Kitabi n’izina ryerekana impinduka nziza,aho bavuye naho bageze,icyo gihingwa kigezweho bashaka kuhitirira si ngombwa cyane naho kigurishirizwa bagikunda ku izina rya Kitabi,bikuremo gusoma itabi

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka