Abinubiraga gahunda y’amaterasi batunguwe n’umusaruro wayavuyemo

Abaturage batuye imirenge ya Musebeya na Buruhukiro muri Nyamagabe batunguwe n’umusaruro wavuye mu materasi y’indinganire, nyamara barayahinze batabishaka.

Akarere ka Nyamagabe ubu karera ku buryo inzara ngo yabaye umugani
Akarere ka Nyamagabe ubu karera ku buryo inzara ngo yabaye umugani

Mu murima bezagamo ibiro 20 by’imyaka, kuri ubu bisigaye bigera ku 100 cyangwa 150, babikesha gahunda y’amaterasi y’indinganire yazanywe n’umushingwa LWH.

Uyu mushinga watangiye urandura imyaka y’abaturage aho yagombaga gucibwa, kuyitabira bibanza kugorana ariko abaje kuyitabira babonye umusaruro atanga bicuza impamvu babanje kwinangira.

Pascal Ndayisabye atuye mu murenge wa Musebeya, Akagari ka Gatovu, atangaza ko mbere batishimiye uburyo gahunda yaje irandura imyaka ariko nyuma inyungu zavuyemo zikaruta kure izo babonaga.

Abaturage biteje imbere biturutse ku musaruro bavanye mu materasi kandi bari babanje kuyinubira.
Abaturage biteje imbere biturutse ku musaruro bavanye mu materasi kandi bari babanje kuyinubira.

Yagize ati “Bwa mbere uyu mushinga ugitangira abantu ntibabyumvaga kimwe, kuko waje urandura imyaka twari twarahinze bakatubwira ngo ibijumba, imyumbati hano nta musaruro bigira, ariko baduhaye amashwagara, imborera ubu umusaruro wikubye gatatu cyangwa kane.”

Sipirayani Munyemana utuye mu Murenge wa Musebeya, Akagari ka Sekera nawe atangaza ko bamuranduriye ibyo yari yarahinze akumva ko bamuhemukiye ariko nyuma akaza gusanga byaramufashije.

Yagize ati “bavugaga kuyaca tukumvako ari ugutengagura imikingo, tukumvako ntacyo tuzasaruramo n’amatunda nari nahinze ndavuga nti barampemukiye, ariko nasanze barangiriye neza, neza ibishyimbo n’ibirayi byinshi.”

Abaturage bo muri iyi mirenge bishyize hamwe muri koperative kugira ngo bazabashe kubona imbuto n’amafumbire ku gihe.

Benjamin Bucyana ushinzwe amahugurwa mu mushinga LWH/RSSP atangaza ko koperative iba igamijwe ubucuruzi, abahinzi bagakusanya kandi bakajyanira hamwe umusaruro wabo ku isoko, bityo n’ibiciro bikiyongera kuko abaguzi baza bagana koperative atari umuhinzi umwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Lambert Kabayiza, atangaza ko nk’ubuyobozi buzakurikirana ibikorwa by’iyi koperative kugira ngo iterimbere.

Yagize ati “N’uko nka koperative yatangiye gushaka ibyangombwa izahita yinjira mu zindi koperative dusanganye mu karere, kuko dufite ishami n’abakozi babikurikirana, twashyizeho n’akanama kazajya kayikurikirana by’umwihariko kuko ifite abanyamuryango benshi.”

Kwishyira hamwe kw’aba bahinzi bagera ku 1,092, babashije no kwizigama agera kuri miliyoni 14Frw, bizabafasha guhinga ku materasi yose yatunganijwe bityo n’umusaruro wiyongere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka