Ubwo buyobozi butangaje ibyo nyuma y’inama nyinshi bwagiranye n’abaturage basanzwe bahinga mu bibanza byagenewe kubakwamo ariko bikagaragara ko bamwe batabyubahiriza.
Kayitare Didas umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ibibanza by’umujyi byagenewe kubakwamo inzu gusa.
Ubundi ngo abatarabona ubushobozi bwo kubaka bakabaye bateramo pasiparumu, indabyo n’ibiti hagamijwe kurimbisha umujyi n’umutekano.
Ariko ngo badohoreye abantu babasaba guhinga ibihingwa bigufi bitari ibigori kuko ngo byo biba indiri y’abajura.
Agira ati “Abazabirengaho bagahinga ibigori bazafatwa nk’abakoresha ubutaka icyo butagenewe abo dushobora no kubambura bya bibanza bigahabwa abashoboye kubaka.”
Bamwe mu baturage ariko bo bavuga ko ibigori bahingaga mu bibanza byari bibafatiye runini cyane.
Senzoga Shadrack avuga ko kudahinga ibigori ari ukubahemukira cyane kuko ari byo bihera cyane kandi bikaba bifite n’akamaro kurusha ibishyimbo.
Agira ati “Ibi ni ukudutera inzara pe! Reba nk’iki gihe nibwo tweza ibigori byinshi none ngo ntitubihinge urumva inzara tuzayikira koko! Bakwiye kwisubiraho rwose.”
Kubuza abaturage guhinga ibigori mu Mujyi wa Nyagatare byatangiye muri uyu mwaka wa 2017 ariko abaturage babirengaho barabihinga.
Ubuyobozi bubuza abaturage bo muri uwo mujyi guhinga ibigori mu gihe ahandi muri ako karere bemerewe kubihinga kuko ari bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa muri ako karere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri baribakwiye
kureka bagahinga ibigori bakarwanya inzara. none Se pasipalm, indabyo bazazirya, bazazishakira Se Isoko? ahubwo bakabaye bavugango utazahinga ikibanzacye azabibazwa! Ocyo kudahinga ibigoli rwose sicyokuko nubundi ubuyobozi bwiza bugomba kumva abaturahe.