Abaturage barasaba kwemererwa guhinga amasaka abaha umusaruro mwinshi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze barasaba guhinga amasaka kuko ari yo ngo abaha umusaruro mwinshi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bahuriza ko ibigori bahatirwa guhinga mu mudugudu wabo bidatanga umusaruro bitewe n’imiterere y’ubutaka bugizwe cyane cyane n’ishwagara.

Bamwe mu baturage bifuza guhinga amasaka kuko ngo ari yo abaha umusaruro utubutse.
Bamwe mu baturage bifuza guhinga amasaka kuko ngo ari yo abaha umusaruro utubutse.

Umugabo umwe n’abagore batatu bicaye mu kabari ko mu Gasentere ka Kiryi baranywa ikigage bakunda kwita igipende, bemeza ko mu mudugudu batuyemo hera amasaka cyane kurusha ibindi byose.

Uwitwa Nzabonintuma Perpetue, uvuga ko yahaniwe guhinga amasaka, agira ati “Twifuza guhinga amasaka; amasaka aduteza imbere. Ibigori iyo byeze baduha amafaranga 200, amasaka ni 400. Ubutaka bwa hano bukwiranye n’amasaka kandi duhinga nta fumbire dushyizemo kandi ibigori n’iyo washyiramo ifumbire ntibizamuka.”

Uretse mu Mudugudu wa Kiryi, ngo mu yindi midugudu igize ako kagari heramo amasaka kurusha ibigori nk’uko byemejwe na Cleophas Ngarukiyimana.

Nubwo abaturage bifuza guhinga amasaka ariko ubuyobozi bukaba butabikozwa bamwe bafata icyemezo gikomeye bakayahinga ku ngufu ariko ngo iyo bafashwe barabihanirwa.

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko hari ababifungirwa ariko, ubuyobozi bw’akagari ka Kigombe burabihakana bukavuga ko nta muturage wafungwa kubera guhinga amasaka.

Hakizayesu Vincent, asanga ubuyobozi bukwiye kuganiriza abaturage ku gihingwa gikwiye guhinga ahantu runaka, abaturage bagahitamo ikiberanye n’ubutaka bwabo kandi kibaha umusaruro mwinshi.

Hakizayesu ati “Mbere y’uko bavuga ngo muhinge iki n’iki baba bakwiye kugisha inama abaturage; abaturage bakavuga icyo bifuza kandi kihera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigombe, Mbonigaba Daniel, we avuga ko ari abahinzi ubwabo bahitamo icyo bagomba guhinga, abahinga amasaka ngo hari igihe baba babuze imbuto y’ibigori bagatera amasaka kuko atubuka.

Mu tubari twinshi two mu Karere ka Musanze usanga banywa ibigage bisembuye n’ibidasembuye bita igipende kurusha izindi nzoga, bityo amasaka akaba ari ikintu gikomeye kuri bo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara, amasaka ni meza! yera kurusha ibigori, kandi no ku isoko ubu 1kg ni 3fois icy’ ibigori.

T.Fix yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka