Abahinzi bagiye koroherezwa kujya bamenya amakuru y’imihindagurikire y’ikirere

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), yabonye umufatanyabikorwa ufite ikoranabuhanga rihuza abahinzi n’izindi serivisi zibaha amakuru atandukanye, harimo n’atangwa n’ikigo NASA cy’Abanyamerika.

JPEG - 108.5 kb
Abahinzi bari muri mFarms babona amakuru hifashishijwe ubutumwa bugufi kuri telefone zabo

"mfarms" ni ikoranabuhanga ry’ikigo cy’abanya-Ghana cyitwa ImageAd, kikaba gikorera mu bihugu 19 by’Afurika, harimo n’u Rwanda. Gihuza abahinzi n’abandi bose babafasha gutera imbere hakoreshejwe telefone zabo.

ImageAd na MINAGRI, bamenyesheje abahagarariye impuzamakoperative y’abahinzi, ibyo ikoranabuhanga rya "mFarms" rizabafasha, harimo kubahuza n’amasoko ndetse no kubamenyesha amakuru y’iteganyagihe.

Kwame Bentil uyobora ImageAd yagize ati:"Iri koranabuhanga rihuza abafatanyabikorwa batandukanye mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi; umuhinzi uririmo amenya hakiri kare aho azagurisha umusaruro yejeje".

Akomeza agira ati "Imihindagurikire y’ibihe nayo ikunze kubera abahinzi imbogamizi yo kuteza imyaka, yatumye dukorana na NASA (Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ikirere), bakaba baraduhaye satelite muri Afurika yo kujya itugezaho amakuru y’ibihe".

Jeanne d’Arc Nyaruyonga uhagarariye ImageAd mu Rwanda, akomeza avuga ko iki kigo kigiye kongera serivisi cyatangaga mu Rwanda; ubusanzwe cyari cyarahuje abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro gusa.

JPEG - 66.6 kb
Abakozi ba ImageAd abo muri MINAGRI ndetse n’impuguke zihagarariye impuzamakoperative y’abahinzi

Abahinzi ngo baburaga amakuru asobanura imirimo yose ikorerwa igihingwa runaka kuva kitarajya mu murima kugeza ku musaruro wacyo mu gihe cyeze, nk’uko bitangazwa na Mukeshimana Arabine uhagarariye abahinzi b’ingano.

Egide Gatari ushinzwe gahunda y’Igihugu yo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire ku bahinzi, avuga ko nta koranabuhanga ryatumaga MINAGRI imenya niba abatanga inyongeramusaruro barangije icyo gikorwa, kugira ngo bajye bishyurwa vuba.

Akomeza avuga ko ikoranabuhanga rya "mFarms" rizafasha MINAGRI kurwanya magendu mu icuruzwa n’itangwa ry’inyongeramusaruro, ndetse no korohereza abahinzi kubona amasoko bagurishaho umusaruro ku giciro kibashimishije.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka