Abahinzi b’icyayi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi basigaye banywa icyayi biyezereza

Bwa mbere mu mateka abahinzi b’icyayi bo mu turere twa Rusizi na Nyamaheke, batangiye kunywa ku cyayi bahinga.

Abahinzi b'icyayi barishimira ko batangiye kunywa ku cyayi bihingira.
Abahinzi b’icyayi barishimira ko batangiye kunywa ku cyayi bihingira.

Bibaye nyuma y’imyaka irenga 50 bifuza kukinywa ariko ntibakibone, kuko cyose cyagemurwaga mu mahanga.

Mu minsi yashize abo bahinzi b’icyayi b’imirenge ya Shangi, Ruharambuga, Bushenge, Nkungu, Karengera na Giheke yo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, baganiriye na Kigali today bayigaragariza ko babangamiwe no kubona bahinga icyayi ariko cyose kikajyanwa mu mahanga batumvise uburyohe bwacyo.

Sibomana Simon, umwe mu bahinzi b’icyayi yagize ati “Ntabwo tukinywa nyine bitewe n’uko batemera kugicuruza mu maduka icyo tugura kiza gifunze cyo mu mahanga tugura twumva kibishye nta buryohe kigira twifuza ko bajya bakigurisha hano natwe tukakibonaho.”

Abahinzi b'icyayi bahoraga bababazwa nuko bahinga icyayi ariko ntibakinywe.
Abahinzi b’icyayi bahoraga bababazwa nuko bahinga icyayi ariko ntibakinywe.

Niyibizi Azalias umukozi w’uruganda wungirije utunganya icyayi mu ruganda rwa Shagasha, avuga ko nyuma y’iminsi abahinzi babagezaho icyifuzo cyo kujya babaha icyayi, ngo bafashe icyemezo cyo kuborohereza kukibona aho bazajya bakibagurishaho kugira ngo nabo bajye bumva uburyohe bw’icyayi bahinga.

Ati “Hamwe n’icyo kibazo cy’uko abahinzi bagenda bageza ibibazo byabo ku ruganda, uruganda rwicyaye hamwe rufata gahunda rwumvikana n’abahagarariye abahinzi, baraza buri kwezi tukabaha icyayi bakagifunga hanyuma bakagicuruza ku bahinzi no kubaturage baturiye uruganda,hashize amezi atatu.”

Abahinzi batandukanye banejejwe n’icyo cyemezo kuko ngo bagorwaga no kubona icyayi cy’iwabo ngo bumve uko kimeze kandi ari bo baba bagize uruhare mu kugira ngo kiboneke, nk’uko undi witwa Nzayisenga Emmanuel abivuga.

Ati “Icyayi cyacu kiraryoha cyane dusanzwe tujya kunywa mu ma hoteli y’i Kigali iyo ugiye kunywa icyayi ushaka icyayi cyo mu Rwanda ukigura ibihumbi bibiri, kuba nanjye nakinywa hano mu cyaro iwacu ntabwo bingana no kujya ku kinywa mu ma hoteli, ubu rero noneho nzakinywa nshire inyota kubera imiyoborere myiza.”

Abahinzi basaga ibihumbi bine bagemurira uruganda rwa Shagasha umusaruro w’ibibabi by’icyayi toni miliyoni eshanu ku mwaka. Ibi kandi bikaba bishobora kwiyongera mu minsi iri imbere kuko bagenda barushaho kwagura ubuhinzi bwacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko umuturagd yahabwa ijambo kubimukorerwa abobahinzi bicyayi nibongere umusaruro wicyayi hashyirwemo ingufu mukunoza umusaruro wibituruka kumusaruro wicyayi .

gashumbajeanclaude yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka