Aba baturage bavuga ko kubera ubutaka bw’Akarere kabo busharira ngo bigishijwe ko mbere yo gukoresha andi mafumbire bisaba ko umuhinzi abanza agakoresha ishwagara, kugira ngo yizere kuzabona umusaruro.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko kuva aho batangiriye guhinga bakoresha ishwagara ngo umusaruro wabo wiyongereye ku buryo bugaragara.
Mushimiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Busanze avuga ko kuva aho atangiriye guhinga akoresha ishwagara, ngo byatumye umusaruro w’ibirayi yezaga wiyongera, akabasha gukemura bimwe mu bibazo byamugoraga mbere.
Agira ati:”Aho ntangiriye kuyikoresha ubu ndeza kurusha mbere, nasarura nkajyana ku isoko nkabona za mituweri z’abana ndetse nkabona n’amafaranga ndihira abana mu mashuri”.
Nyandwi Callixte, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Busanze,na we avuga ko nk’umucuruzi, ashingiye ku buryo ishwagara arangura igurwa, ngo abona ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuyikoresha mu buhinzi bwabo.
Ati:”Hano mu murenge wacu abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro kayo. Nk’ubu kuri iki gihembwe cy’ihinga nari naranguye toni hafi 38, ubu nsigaranye 18 gusa”.
Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubuhinzi Mbonyisenge Thomas we avuga ko imyumvire ku ikoreshwa ry’ishwagara yazamutse, gusa akavuga ko bitaragera ku kigero gishimishije kuko ngo igikoreshwa cyane n’abahinzi bafite ubuso bunini.
Uyu mukozi ariko avuga ko ubukangurambaga bukomeza gukorwa, bashishikariza n’abaturage bafite ubuso buto ko bagomba kujya bakoresha ishwagara kugira ngo babubyaze umusaruro ugaragara.
Ati:”Kugeza ubu biragenda bizamuka, ariko biracyari ku gipimo cyo hasi kuko ishwagara iracyakoreshwa cyane n’abahinzi bafite ubuso bunini. Dukomeje kwigisha ku buryo n’abafite ubuso buto bumva ko bagomba gukoresha ishwagara”.
Aba bahinzi kandi bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabaha inkunga ya nkunganire ku ishwagara, ubu umuturage akaba asabwa amafaranga 32 y’u Rwanda ku kilo kimwe, aho kuba 64, bivuze ko Leta ibishingira kugeza kuri 50% y’ikiguzi cy’ishwagara ku kilo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ishwagara ikoreshwa ite? Nibaza kandi ko kuyishyira nko ku bihingwa yegereye yabitwika.
ahubwoo nahandi hose babona byagira akamaro bikoreshwe maze umusaruro mu buhinzi wiyongere