Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri Sinema Nyarwanda, ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika filime ye nshya yise ‘Hell in Heaven’ izagaragaramo amasura y’abakinnyi bakomeye muri Sinema, ikazaba ishingiye ku byo abona mu rushako rw’iki gihe ndetse n’uburyo abantu bakwiye guhindura imyumvire.
Umukinnyi wa film w’Umwongereza, Idris Elba yabwiye BBC ko afite gahunda yo kwimukira muri Afurika, akahamara imyaka 10 muri gahunda afite yo gushyigikira umwuga wo gukina film kuri uyu mugabane.
James Earl Jones, wabaye icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri filime zitandukanye yakinnyemo zirimo ‘Coming to America’, yitabye Imana afite imyaka 93.
Jennifer Lopez yasabye gatanya n’umugabo we Ben Affleck, nawe uzwi cyane mu bya filimi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika n’ahandi bivuga ko wari umwe mu miryango (couples) zizwi cyane kurusha izindi muri Hollywood.
Gukina filime ni umwe mu myuga benshi usanga bifuza kujyamo bitewe n’uko ari uruganda rw’imyidagaduro rurimo amafaranga menshi haba mu bihe byahise ndetse bikaba byararushijeho kuba akarusho muri iyi myaka ya vuba nyuma y’umwaduko w’ikoranabuhanga riteye imbere by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu kuzikina no (…)
Icyamamare mu mikino ya ‘Catch’ no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga y’abari bahateraniye.
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, yitabye Imana ku myaka 62, azize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Evercare Hospital aho yari arwariye.
Umunya-Jamaica Robert Nesta Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ku izina rya Bob Marley yakorewe filime igaruka ku mateka ye mu bikorwa bya muzika no hanze yabyo ndetse n’uruhare yagize mu kwimakaza urukundo yifashishije iyi njyana.
Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we William Bradley Pitt, bakaba n’ibyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye guhabwa gatanya basabye mu myaka irindwi ishize.
Umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama, yatsindiye igihembo cya Grammy Award ku nshuro ya kabiri, ahita anganya n’umugabo we ibi bihembo.
Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.
Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.
Umukinnyi wa Filime z’urwenya ukomoka muri Amerika, Quinta Brunson yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo muri Emmy Awards mu myaka 40 yari ishize.
Umuhanzikazi akaba n’Umwamikazi mu njyana ya Afro-pop, Tiwa Savage, yatangaje ko yishimye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo, agashyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Water and Garri’.
Umuryango wa John Okafor, wamamaye muri sinema ya Nigeria (Nollywood), ku izina rya Mr Ibu, wahakanye amakuru y’ibihuha amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yaciwe amaguru yombi.
Ishimwe Sandra wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid, akina yitwa Nadia, ntazongera kuyigaragaramo. Mu itangazo yashyize hanze, tariki 15 Ukuboza 2023, Sandra yahamije ko yasezeye gukina muri iyi filime kubera ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment.
Niyitegeka Gracien uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, kubera filime akinamo yitwa ayo mazina, yavuze ikintu cyamushimishije kurusha ibindi mu buzima bwe, ndetse n’icyamubabaje kurusha ibindi.
Umwirabura wa mbere wagaragaye muri filime njya rugamba zizwi nka “Action Movies” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Roundtree, yitabye Imana ku myaka 81 aguye murugo rwe I Los Angeles azize kanseri y’urwagashya.
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Jada Pinkett-Smith, yahishuye amakuru yatunguye abantu mu mpande z’Isi, nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo we Will Smith kuva mu 2016 batandukanye.
Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry’urwenya, Bigomba Guhinduka, agiye gushyira hanze filime ye yise ‘Houseman’ izajya ivuga ku kamaro k’abakozi bo mu rugo n’uburyo abakoresha bakwiye kubafasha.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kevin Hart, yavuze ko ubu agendera mu kagare k’abantu bafite ubumuga, nyuma y’imvune yagize mu gice cyo mu nda, mu gihe yarimo asiganwa ku maguru n’uwahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’igihugu ya Amerika y’umupira w’amaguru ‘ex-NFL player’. Hart yagize ati "Nagira ngo mbabwire bantu (…)
Forest Whitaker, umukinnyi w’icyamamare mu gukina filime ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane muri filime ‘The Last King of Scotland’ akinamo nka Idi Amin wari Perezida wa Uganda, ari mu Rwanda.
Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane nka Romeo muri Filime ‘Romeo na Juliet’, yavuze ko atari mu rukundo n’umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko, nyuma y’amafoto y’aba bombi amaze iminsi acicikana abagaragaza bari hamwe.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.
Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Abakinnyi ba Filime bishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwarekuye mugenzi wabo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, agasubira mu buzima busanzwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Abafashe ijambo ngo bagire icyo bamuvugaho, bamwe bafatwaga n’amarangamutima, ntibabashe kuvuga kubera umubabaro wo kubura Yanga bafataga nk’inshuti yabo kandi (…)