Irembo Inzira Amakipe Imyanya

INZIRA 2013 - Tour du Rwanda

20-11-2013 - 10:50'
Ibitekerezo ( )

INZIRA - Tour du Rwanda 2013
INZIRA - Tour du Rwanda 2013

Guhera ku Cyumweru tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, hateganyijwe Edition ya 5 ya Tour du Rwanda, ibirometero 819 bigizwe na Etape 7 na Prologue 1.

Etape 3 nshya zizakinwa muri Tour du Rwanda 2013

Kigali – Kirehe

Rwamagana – Musanze

Rubavu – Kinigi

ETAPE ZA TOUR DU RWANDA 2013

 Tariki ya 17/11/2013, irushanwa rizafungurwa hakinwa prologue aho abakinnyi bazakina contre la montre individual bahagurukira kuri Stade Amahoro bakazenguruka ku Kimironko bakagaruka kuri Stade Amahoro (3,5 km).

 Tariki ya 18/11/2013, abasiganwa bazahagurukira imbere ya Sitade Amahoro berekeza I Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba (129,9 km).

 Tariki ya 19/11/2013, bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda abasiganwa bazayinyuramo badahagaze , bazahagurukira I Rwamagana berekeza I Musanze (151,5 km).

 Tariki ya 20/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Rubavu berekeza mu Kinigi (69,4 km).

 Tariki ya 21/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Musanze berekeza I Muhanga (128 km).

 Tariki ya 22/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Muhanga berekeza I Nyamagabe ( 102,4 km).

 Tariki ya 23/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Huye berekeza mu mujyi wa Kigali kuri Stade Regional (125.7 km).

 Tariki ya 24/11/2013, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro bazenguruke ahantu hareshya na 94,2 km bagaruke kuri stade Amahoro ari naho hazasorezwa Tour du Rwanda 2013.

Andi makuru - Tour du Rwanda
Tour du Rwanda 2015: Ubwitabire mu mafoto
3/12/2015

Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bwaranze Tour du Rwanda 2015,Kigali today yegeranije amwe mu mafoto agaragaza ubwitabire kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma
Nsengimana Bosco akoze andi mateka yegukana Tour du Rwanda 2015
22/11/2015

Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015,isiganwa mpuzamahanga ryari rimaze iminsi 8 ribera nu Rwanda
Musanze-Nyanza Debesay aratsinze,Nsengimana Bosco akomeza kuyobora
19/11/2015

Ku munsi wa 5 w’irushanwa rya Tour du Rwanda,Debesay Mekseb ukinira Bike Aid abaye uwa mbere akoresheje ibihe bimwe na Nsengimana Bosco uyoboye urutonde
Huye: Kureba amagare arangiza irushanwa ntibyari byoroshye
17/11/2015

Ubwinshi bw’abantu bari baje kureba Tour du Rwanda mu Karere ka Huye, bwatumye hari serivisi zihagarara abandi bataha ntacyo babonye.

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda