Guhera ku Cyumweru tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, hateganyijwe Edition ya 5 ya Tour du Rwanda, ibirometero 819 bigizwe na Etape 7 na Prologue 1.
Etape 3 nshya zizakinwa muri Tour du Rwanda 2013
Kigali – Kirehe
Rwamagana – Musanze
Rubavu – Kinigi
ETAPE ZA TOUR DU RWANDA 2013
– Tariki ya 17/11/2013, irushanwa rizafungurwa hakinwa prologue aho abakinnyi bazakina contre la montre individual bahagurukira kuri Stade Amahoro bakazenguruka ku Kimironko bakagaruka kuri Stade Amahoro (3,5 km).
– Tariki ya 18/11/2013, abasiganwa bazahagurukira imbere ya Sitade Amahoro berekeza I Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba (129,9 km).
– Tariki ya 19/11/2013, bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda abasiganwa bazayinyuramo badahagaze , bazahagurukira I Rwamagana berekeza I Musanze (151,5 km).
– Tariki ya 20/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Rubavu berekeza mu Kinigi (69,4 km).
– Tariki ya 21/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Musanze berekeza I Muhanga (128 km).
– Tariki ya 22/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Muhanga berekeza I Nyamagabe ( 102,4 km).
– Tariki ya 23/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Huye berekeza mu mujyi wa Kigali kuri Stade Regional (125.7 km).
– Tariki ya 24/11/2013, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro bazenguruke ahantu hareshya na 94,2 km bagaruke kuri stade Amahoro ari naho hazasorezwa Tour du Rwanda 2013.
Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bwaranze Tour du Rwanda 2015,Kigali today yegeranije amwe mu mafoto agaragaza ubwitabire kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma
Ku munsi wa 5 w’irushanwa rya Tour du Rwanda,Debesay Mekseb ukinira Bike Aid abaye uwa mbere akoresheje ibihe bimwe na Nsengimana Bosco uyoboye urutonde