Ubwo ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda (Parti Liberal) ryatangiraga gahunda yaryo yo kwiyamamaza, tariki 26/08/2013, abarwanashyaka baryo basobanuriwe ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe.
Igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba PL cyatangiriye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi kikaba cyitabiriwe n’abantu bakabakaba 1000 , ahiyamamaje abakandida 20 mu bakandida 64 bari ku rutondo rw’ishyaka PL.
Umuyobozi w’ishyaka PL ku rwego rw’igihugu, Mitali Protais, yatangaje ko kuva muri 1960 kugeza hafi ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwayobowe n’ishyaka rimwe akaba aribyo byaje kugaragaza ko igihugu kitatera imbere kitunguranye ibitekerezo n’andi mashyaka.
Umuyobozi wa PL ku rwego rw’igihugu yaboneyeho no kugeza ku barwanashyaka ba PL gahunda ya politike yabo aho yasobanuye ko ari ugushyira mu bikorwa intego z’iri shyaka zirimo ubutabera no guca akarengane kuri buri wese maze umuntu agahabwa agaciro.
Ngo bazaharanira kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ubutabera, amajyambere nkuko biri mu imiringo migari iri shyaka rigenderaho.
Aha yavuze ko kandi bazakomeza gukangurira Abanyarwanda kumenya amategeko abarengera, guteza imbere abagifite imyumvire ikiri hasi bakumvishwa akamaro k’iterambere ndetse n’uko barigeraho.
Abarwanashyaka ba PL basabwe gushimangira amahame y’iri shyaka baritora kugirango rizabateze imbere naho ubundi ngo biteguye kwesa imigabo n’imigambi ikubiye mu kwamamaza iri shyaka.