U Rwanda rwanenze icyemezo cy’u Bubiligi cyo kwanga kwakira Ambasaderi Karega

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi.

Amb. Vincent Karega
Amb. Vincent Karega

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times kuri uyu wa 26 Nyakanga, Yolande Makolo yagize ati "Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa nk’aho yemeye kuganzwa n’igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ivuzivuzi ry’imiryango n’abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.

Guverinoma y’u Bubiligi kugeza ubu ntacyo iravuga kuri icyo kibazo.

Icyemezo cy’u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n’agatsiko k’abahezanguni b’Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aravuga ko kuba u Bubiligi bumaze iminsi bugaragaje ko bushyigikiye RDC, na byo byagize uruhare runini mu gutuma bwanga kwakira Ambasaderi Karega.

Urugero, mu minsi ishize Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga y’amafaranga aturutse mu Burayi yo kongerera ubushobozi brigade ya 31 y’ingabo za RDC zishinzwe gutabara aho rukomeye (Rapid Reaction Brigade) binyuze mu Kigega cy’u Burayi cy’Amahoro, ibintu byaje bishimangira umwanya w’u Bubiligi mu kibazo cya RDC, n’ubushake bwabwo mu gufasha icyo gihugu kudatakaza ubutaka.

Ambasaderi Vincent Karega yari yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi muri Werurwe 2023, akaba yaragombaga gusimbura Dieudonné Sebashongore.

Karega yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri RDC, aho yavuye yirukanywe na Guverinoma ya RDC, umwanzuro wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yateranye tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Soma n’iyi: U Rwanda rwanenze umwanzuro wa Congo wo kwirukana Ambasaderi Karega

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese biriya icuihutitwa ni ukunenga cyangwa ni ukwikebuka? Harebwe impamvu uwo mugabo ari guteragiranwa. Gusa biteye isoni n’ikimwaro kuri leta! Harimo tena.
Harya nta gihe u Rwanda rwigeze kwanga umufaransa?

Bizashira yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Buliya basanze hali ibyo bamunenga bibi yaba yarakoze muli South Africa na DRC.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Karega yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri RDC kandi hose ahava yirukanwe. Ese yaba yarahakoze amakosa atarihanganiwe n’ibyo bihugu? Ariko nkuko aba afite Immunité diplomatique ntashobora gukurikiranwa n’inkiko z’ibyo bihugu igihe yakoraga ayo makosa.

U bubiligi bushobora kuba bwarahaye agaciro ibyo yakoze muri ibyo bihugu.

Nadine yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Birumvikana ko u Rwanda rwababajwe n’icyo cyemezo ariko narwo rwagakwiye kumva ko u Bubiligi bufite uburenganzira bwo kubanza gukora background check ku muntu uwari we wese ugiye kuza guhagararira igihugu runaka ku butaka bwarwo. Nkuko u Rwanda narwo rukora background check ku muntu igihugu runaka cyohereza.

Jyewe numva ntaho bihuriye no kubihuza n’umubano hagati y’ibihugu. u Bubiligi bwakoze icyo bwagombaga gukora bugendeye ku makuru bafite. Nkuko u Rwanda narwo ruba rufite amakuru y’ibanze ku bantu baza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Kalisa Jack yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka