U Rwanda rwanenze umwanzuro wa Congo wo kwirukana Ambasaderi Karega

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.

Ambasaderi Vincent Karega wirukanwe na Congo
Ambasaderi Vincent Karega wirukanwe na Congo

Ibi bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara, kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, wafatiwe mu nama Nkuru ya gisirikare yateranye ku wa Gatandatu, iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Iryo tangazo rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda na zo zikomeje kuba maso ku mupaka uhuza ibihugu byombi, kubera ibibazo by’umutekano muke biri muri Congo.

U Rwanda rwavuze ko rutewe impungenge n’ubufatanye bw’ingabo za Congo na FDLR, n’uburyo bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye, ndetse n’amagambo yuzuye urwango ku Rwanda arimo gukwirakwizwa mu bitangazamakuru na bamwe mu bayobozi ba Congo.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko u Rwanda ruboneyeho gusaba imiryango mpuzamahanga, kwita cyane no gukurikiranira hafi imvugo zibiba urwango, n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, byose bigirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa Congo n’abaturage muri rusange.

U Rwanda rugaragaza ko ubwiyongere bwimvugo z’urwango ndetse no kugirira nabi Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo bishingiye ku kuba FDLR yarinjijwe mu mikoranire n’Ingabo za leta ya Congo FARDC.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze kandi ko ibabajwe no kuba Congo imomeje kugira u Rwanda urwitwazo mu rwego rwo gukomeza guhunga ibibazo by’imiyoborere ndetse n’umutekano bikomeje kigariza iki gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko rukomeje gushyigikira no gutanga umusanzu muri gahunda zo kugarura amahoro muri Congo binyuze mu nzira zatangijwe zirimo ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwanda nirufate ingamba ibibazo birangire

Turinimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka