U Rwanda n’u Bubiligi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ya Miliyari 131 Frw

U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 95 z’amayero (hafi miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda) agamije kurufasha mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu.

Aya masezerano azibanda ku guteza imbere inzego z'iterambere z'u Rwanda
Aya masezerano azibanda ku guteza imbere inzego z’iterambere z’u Rwanda

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 30 Mutarama 2024 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ari kumwe na Heidy Rombouts, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi.

Aya masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, iterambere ry’imijyi ndetse n’imicungire y’imari ya Leta.

Ni amasezerano avuguruye aje gusimbura andi ya 2019-2024, akazashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, ENABEL. Biteganyijwe ko azuzuzanya n’indi mishinga yari isanzwe harimo uw’iterambere n’imibereho myiza watangijwe mu 2022 ukazageza mu 2027.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’inzego zitandukanye.

Ati: “Iyi gahunda nshya irerekana intambwe ishimishije yatewe, igashimangira ubushake bwacu mu guteza imbere inzego z’ingenzi zirimo nk’ubuhinzi, ubuzima, iterambere ry’imijyi no gucunga imari ya Leta. Ni umusingi ukomeye w’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’u Rwanda.”

Minisitiri Ndagijimana, yongeyeho ko hari byinshi bimaze kugerwaho binyuze mu nzego zagombaga kwitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabanje, ndetse hari n’amasomo menshi byasize azagenderwaho muri ubu bufatanye bushya impande zombi zinjiyemo.

Mu rwego rw’ubuzima, iyi gahunda y’imyaka itanu izaba yibanda cyane ku buzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu rwego rw’ubuhinzi, hazitabwa ku kongera uburyo bwo kwihaza mu biribwa kandi byujuje ubuziranenge no gushyiraho ingamba zirambye mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa ndetse no kwimakaza ubuhinzi budaheza.

Aya masezerano azamara imyaka itanu
Aya masezerano azamara imyaka itanu

Mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, biteganyijwe ko aya masezerano azafasha mu kubaka imijyi yunganira Kigali no kuzamura imibereho y’abaturage batuye muri iyo mijyi cyane cyane abatishoboye.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, Headey Rombouts, yavuze ko ashimishijwe n’iyi gahunda nshya y’u Rwanda n’igihugu cye mu kwiyemeza kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati: “Nejejwe no kuba ndi hano nk’umufatanyabikorwa wa gahunda ihamye y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere serivisi z’urwego rw’ubuzima, kuvugurura gahunda yo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye no guteza imbere imijyi igezweho kandi itangiza ikirere.”

Yongeyeho ko ubu bufatanye buzakomereza no mu zindi nzego nko gushyigikira ibikorwa by’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, gahunda z’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, ndetse no gushyigikira ibikorwa by’uruganda rwa BioNTech Africa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka