Perezida Ruto na Museveni bashyigikiye kandidatire ya Odinga muri Afurika Yunze Ubumwe

Umunyapolitiki Raila Odinga, umaze igihe ahatanira kuyobora Kenya, aherutse gutangaza ko amaso ayerekeje ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uri muri izo nshingano kuva tariki 14 Werurwe 2017.

Perezida Museveni yagaragaye aganira na William Ruto na Raila Odinga bari basanzwe badacana uwaka
Perezida Museveni yagaragaye aganira na William Ruto na Raila Odinga bari basanzwe badacana uwaka

Ubwo Perezida William Ruto na Raila Odinga bahuriraga muri Uganda na Perezida Museveni tariki 26 Gashyantare 2024, baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo no gushyigikira kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Amatora ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025 ariko gahunda yo gushaka ugomba gusimbura uwari kuri uyu mwanya, Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, izatangira mu gihe cya vuba.

Nyuma y’uko Raila Odinga atangaje gahunda yo kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki ya Kenya, bagaragaje ko uyu ari umushinga wa guverinoma ya Perezida William Ruto wo kumuvana muri politiki y’iki gihugu, dore ko amaze kwiyamamariza kuyobora Kenya inshuro eshanu zose ariko atsindwa ndetse bigakurikirwa n’imvururu zagiye zihitana abantu.

Raila Odinga, aramutse atsindiye kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, umwaka utaha, mu gihe amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya azaba muri 2027 yazasanga kuri manda ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, asigaranye imyaka ibiri, bigaragara nk’umutego kuri Odinga wo kuba atabona uko ava kuri uwo mwanya ngo ajye kwiyamamariza kuyobora Kenya.

Perezida Ruto na Odinga bahuriye mu rwuri rwa Museveni
Perezida Ruto na Odinga bahuriye mu rwuri rwa Museveni

Biramutse bibaye Odinga akava kuri uwo mwanya agiye guhatana mu matora ya Perezida muri Kenya, yaba ateye ikirenge mu cya Nkosazana Dlamini-Zuma, wanze manda ya kabiri muri 2017, akajya guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo, ndetse bikarangira aburiye hose, kuko yatsinzwe mu matora.

Ikinyamakuru The East African cyandikirwa muri Kenya, gitangaza ko Nairobi yizera bikomeye ko Raila Odinga azatsinda kuri uyu mwanya ndetse hakaba hari gutegurwa itsinda ryihariye ryo kumwamamaza aho n’ibikenewe byose biri gutegurwa na Leta.

Raila Odinga aramutse abaye Perezida wa Komisiyo ya AU, byaba intsinzi ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba dore ko Umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo muri iki gihe, ari Dr Monique Nsanzabaganwa, ukomoka mu Rwanda.

Mu 2020 nibwo Monique Nsanzabaganwa wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yatanzwe nk’umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Bivuze ko mu 2021, Dr Nsanzabaganwa yatangiye inshingano muri manda ya kabiri ya Moussa Faki Mahamat, akaba afite amahirwe yo kongerwa indi manda nk’uko biteganywa n’amategeko ya AU.

Raila Odinga aganira n’itangazamakuru, yavuze ko bitewe n’inshingano yigeze guhabwa muri AU, mu 2019 nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo, byamusigiye ubunararibonye azubakiraho kuko yabashije kwiga kuri buri gihugu.

Muri Mutarama 2011, Raila Odinga yagiriwe nabwo icyizere na AU maze yoherezwa i Abidjan muri Côte D’Ivoire nk’umuhuza w’Umuryango wa AU mu gufasha gukemura amakimbirane ya politiki yari hagati ya Laurent Gbagbo na Allasane Ouattara nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Gusa uruhande rwa Gbagbo rwamushinje kubogama maze asezera kuri izo nshingano.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru, ndetse akaba afatwa nk’umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga bwa AU, akaba atorwa buri myaka ine, kandi manda ye ishobora kongerwa inshuro imwe.

Afite inshingano rusange z’ubuyobozi n’imari ya Komisiyo, agomba kandi guteza imbere no kumenyekanisha intego za AU no kuzamura imikorere yayo. Icy’ingenzi cyane, agomba kugisha inama no guhuza abafatanyabikorwa nk’ibihugu bigize Umuryango, abafatanyabikorwa mu Iterambere, n’imiryango y’ubukungu ihuza uturere.

Ingingo ya 38 y’amategeko ngengamikorere ya AU isaba ko uwifuza uwo mwanya agomba kuba bafite amateka meza muri Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko imbere mu gihugu cye, imiryango mpuzamahanga cyangwa izindi nzego zitandukanye yakoreye.

Iyi ngingo benshi bavuga ko hatabaye ibindi Raila Odinga yamugonga bitewe n’ibikorwa birimo urugomo rwazamurwaga n’ishyaka rye ahanini byakurikiraga amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya.

Abakandida mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya AU ndetse n’umwungirije, kandidature zabo zoherezwa mu bihugu bigize Umuryango nibura amezi atatu mbere y’amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka