Mu gihe abimukira baramuka bataje mu Rwanda, u Bwongereza bwasubizwa amafaranga yabwo

Perezida Paul Kagame wari uri mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi, BBC yamubajije ku kibazo kijyanye n’abimukira u Bwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda, n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe abo bimukira baramuka bataje.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kuba abo bimukira bataratangira koherezwa mu Rwanda, ari ikibazo cy’u Bwongereza, kitari ikibazo cy’u Rwanda.

Perezida Kagame yongeyeho ko n’amafaranga u Bwongereza bwari bwahaye u Rwanda yo gukoreshwa muri iyo gahunda yo kwakira abimukira, aturuka mu misoro y’abaturage b’u Bwongereza, yasubizwa mu gihe iyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yaramuka yanze burundu.

Yagize ati “Baramutse bataje, dushobora gusubiza amafaranga”.

Ikinyamakuru The Independent cyandikirwa mu Bwongereza, cyavuze ko Miliyoni 240 z’Amapawundi (£240 million) ari zo u Bwongereza bwamaze gushyikiriza u Rwanda, mu gihe andi Miliyoni 50 z’Amapawundi yari kuzatangwa umwaka utaha.

Mu masezerano, Leta y’u Bwongereza yasinyanye n’u Rwanda, byari biteganyijwe ko u Bwongereza buzohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro, kugira ngo amadosiye yabo yigirweyo. Tariki 5 Ukuboza 2023, nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no mu bijyanye n’iterambere.

Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, naho ku ruhande rw’u Bwongereza asinywa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Bwongereza James Cleverly, wari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ayo masezerano mashya yasinywe nyuma y’uko hari aya mbere yari yarasinywe mu 2022, ariko aza gukurikirwa n’impaka ndende zaje no kugezwa mu nkiko z’u Bwongereza maze zanzura ko ‘abimukira badakwiye koherezwa mu Rwanda kuko rudatekanye’.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano mashya, Minisitiri James Cleverly w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, yavuze ko “u Rwanda rwerekanye ko ari Igihugu gikomeye kandi rukaba n’umufatanyabikorwa mwiza w’u Bwongereza”.

Asubiza umunyamakuru wa BBC tariki 17 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko muri iyo gahunda yo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda, u Rwanda rwamaze gukora ibyo rusabwa mu rwego rwo kwitegura, ibisigaye bikaba bireba uruhande rw’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka