Minisitiri Dr Biruta yitabiriye inama ihuza u Butaliyani na Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yerekeje i Roma mu Butaliyani aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ihuje u Butaliyani na Afurika.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere aho iteranye ku nsangamatsiko igira iti: “A bridge for common growth”. Ndetse ku murongo w’ibyigwa hakazaganirwa ku bufatanye mu by’ingufu n’ikibazo cy’abimukira.

Iyi nama ni iya mbere yo muri ubu bwoko ihuje u Butaliyani ndetse n’umugabane wa Afurika, aho byari biteganyijwe ko yagombaga kuba mu Ugushyingo 2023, iza gusubikwa kubera intambara ihanganishije Israheli na Hamas muri Gaza.

Abakuru b’ibihugu by’Afurika barenga 20, byitezwe ko bitabira iyo nama, Perezida wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’Umuryango w’Abibumbye na Banki y’isi.

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Georgia Meloni, byitezwe ko agomba kumurikira abayitabiriye gahunda yateguwe na Guverinoma ye yiswe "Mattei" igamije ko ubufatanye bw’Igihugu cye n’Afurika bushobora kuba inkingi ikomeye y’iterambere nk’uko insanganyamatsiko ibisobanura.

U Butaliyani binyuze muri gahunda yo guhuza Afurika n’u Burayi burateganya ko hagati y’imyaka itanu n’irindwi iri imbere buzashora miliyari enye z’amayero, zo gufasha Afurika guteza imbere ibikorwa remezo mu by’ingufu.

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Georgia Meloni, avuga ko gufasha Afurika bitari ukuyifasha nk’utamika umwana w’igitambambuga ahubwo ko impande zose zigomba gufatanya ku rwego rungana.

Uretse ubufatanye mu nzego zirimo ibikorwa remezo ndetse no mu bijyanye n’ingufu, umugabane wa Afurika urasabwa gufata ingamba zo gukumira no kuburizamo ibikorwa by’abaturage bawo bahora bambuka inyanja bashaka gusuhukira mu Butaliyani ndetse no mu Butaliyani by’umwihariko.

Ikibazo cy’abimukira ni kimwe mu byitezwe kuganirwaho cyane kuko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR igaragaza ko abarenga ibihumbi 260 bambutse inyanja ya Mediterane banyuze mu nzira za magendu zinyura mu bihugu by’Afurika y’amajyaruguru kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Muri abo bimukira, ibihumbi 155, bambutse bagana mu Butaliyani. Barimo abana bakiri bato barenga ibihumbi 17.

Mu 2022, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi nawo watangaje ko ufite gahunda yo gufashisha Afurika miliyari 150 z’amayero.

Abasesengura umubano wa Afurika n’u Burayi, bagaragaza ko u Burayi budashaka kurekura uyu mugabane, bitewe n’uburyo ibihigu bikomeye ku isi birimo u Bushinwa, u Burusiya, Turukiya, u Buhinde n’u Buyapani bikomeje kuhashinga imizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka