Mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Leta ya Mozambique n’umutwe RENAMO, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Mozambique intambwe nziza bateye, aboneraho kubibutsa ko bo ubwabo ari bo bazahitamo ubumwe bakanabusigasira.
Mu nama arimo mu gihugu cya Nigeria, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ba rwiyemezamirimo barenga 5,000 ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho nyuma y’imyaka 25 rusohotse muri Jenoside ari imbaraga zivomwa ahabi hatashoboraga kurengwa ndetse no gufata icyemezo cyo kujya imbere nk’igihugu.
Sena y’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 yemeje ba Ambasaderi icumi bashya bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles Philip Arthur George, ku birebana n’aho imyiteguro y’inama y’ibihugu bigize Commonwealth igeze, inama izabera mu Rwanda mu 2020.
N’ubwo Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishinga amategeko ku wa 22 Nyakanga 2019 wemeje Umushinga w’Itegeko rigenga amatora, abadepite babiri muri 59 banze kuwemeza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko WASAC irimo gushaka imashini zizatunganya ifumbire mu mwanda kuko izihari zidakora nyamara WASAC yo ikavuga ko izihari zikora habuze amazi.
Uturere twose kuri ubu turitegura kumurikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kwezi gutaha kwa Kanama, uburyo twesheje imihigo y’umwaka wa 2018/2019.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana ibirego bya Diane Rwigara utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikavuga ko abarokotse Jenoside bazi kandi bashima ibyo bagejejweho na Leta y’u Rwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, bakaba bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politike.
Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi yari arimo ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019, hamwe na Madame Jeannette Kagame muri Botswana, yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi, kuri uyu wa kane 27 Kamena 2019, bakiriye mu murwa mukuru Gaborone Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko afite icyizere mu isoko rusange rya Afurika rizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’uwo mugabane.
Ruhamyambuga Olivier wari umukozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we ubaye Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu umwanya asimbuyeho Nsabimana Sylvain wasezeye muri Nzeri 2018.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 yageze i Libreville, mu murwa mukuru wa Gabon aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na perezida w’icyo gihugu Ali Bongo Ondimba mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu izwi nka Palais de la renovation.
Madamu Jeannette Kagame yaraye yakiriye ku meza mugenzi we Denise Nyakeru Tshisekedi, Madamu wa perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Mu ruzinduko yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, aho azitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu akanaba se wa Perezida mushya wa Congo Kinshasa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko utagera ku birambye, keretse igihe abo muri kumwe babifitemo inyungu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu. Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa (...)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga, Afurika igomba kwicarana n’abandi ku meza amwe, byanaba ngombwa hagakoreshwa ingufu zose zishoboka ariko ntisigare inyuma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika, imbogamizi zikomeje guterwa n’ibihugu byakolonije Afurika bitifuza kuyirekura.
Perezida Kagame uri mu gihugu cy’Ubufaransa mu nama yiga ku ikoranabuhanga VivaTech 2019, yaboneyeho gusura uwahoze ari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga we Louise Mushikiwabo, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ku cyicaro cy’uwo muryango.
Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abayoboke b’ishyaka rye b’abahutu gusa.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi yiga ku bijyanye n’ubucurizi hagati y’iyo migabane yombi EU – Africa Business Summit.
Perezida Kagame yamaze impungenge abagaragaza ko bazifitiye Afurika, batekereza ko umugabane wa Afurika uzagwa mu mutego w’inguzanyo z’umurengera uhabwa n’u Bushinwa.
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura (...)
Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya Jenoside.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Misiri, aho perezida Abdel Fattah el-Sisi, uyoboye icyo gihugu akaba n’uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatumije abagize ‘AU Troika’ (Misiri, Rwanda na Afurika y’Epfo), hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nama idasanzwe yiga ku (...)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2019, Abayobozi b’u Rwanda na Qatar bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane, imbere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.