Kujya imbere ni yo nzira yonyine twari dufite kandi ni cyo twiyemeje – Perezida Kagame

Mu nama arimo mu gihugu cya Nigeria, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ba rwiyemezamirimo barenga 5,000 ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho nyuma y’imyaka 25 rusohotse muri Jenoside ari imbaraga zivomwa ahabi hatashoboraga kurengwa ndetse no gufata icyemezo cyo kujya imbere nk’igihugu.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama urugendo igihugu cyagenze ngo kibe kiri aho kiri ubu
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama urugendo igihugu cyagenze ngo kibe kiri aho kiri ubu

Iyi nama itegurwa na Tony Elumelu Foundation, perezida w’u Rwanda yayihuriyemo n’abandi bayobozi ku mugabane wa Afurika nka Perezida Macky Sall wa Senegal, Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Visi Perezida wa Nigeria Osinbajo na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.

Mu kiganiro cyatanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, kigamije gutuma ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika batanga ibitekerezo byatuma urwego rw’ubucuruzi rurushaho kwihuta muri Afurika, Perezida Kagame yabajijwe uburyo yabigenje kugirango igihugu kibashe kugera aho kigeze.

Perezida Kagame yagize ati “Nta yandi mahitamo twari dufite. Twageze hasi cyane kuburyo bitashobokaga gukomeza kumanuka. Kujya imbere ni yo nzira yonyine twari dufite kandi ni cyo twiyemeje”.

Asobanura urugendo, Perezida Kagame yavutse ko icyambere cyabaye uguhindura imyumvire y’abaturage bari baramenyerejwe guhabwa iby’ubuntu bivuye imahanga.
Ati “twatekereje uburyo Abanyarwanda bagomba kumva ko bagomba kwigira. Ibi kandi bikwiye no kumera bityo ku bandi banyafurika. Tugomba gukora ibyacu. n’iyo twabona inkunga, tukayikoresha kugirango dushimangire ibikorwa byacu maze tubyubakireho”.

Perezida Kagame yasobanuye uburyo iterambere ndetse n’ubukungu ari ibintu bibiri by’ingenzi igihugu cyiyemeje maze gitangira kubikorera.

Yavuze ko byabaye ngombwa gushora imari mu bumenyi n’ ibikorwaremezo. Yagize ati “igikurikiraho ni ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya n’ibindi. Ntabwo ibi byari gushobora iyo hatabaho imiyoborere myiza”.

Yakomeje agira ati “Nguko uko twabigenje. Niba dukora ibintu uko bigomba gukorwa, tugashyiraho umurongo, sinumva uburyo umuntu umwe, jyewe nshobora kuba ikibazo. Umurage ntabwo ari njyewe, umurage ni ibyo usiga inyuma.”

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwari rwaramunzwe na politiki y’amacakubiri, ndetse n’uburyo abanyarwanda babashije kwiyunga bagasenyera umugozi umwe bagana mu iterambere.

Muri iyi nama kandi, hahawe impamyabumenyi ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagera ku 3000 b’abanyafurika, barimo 25 b’Abanyarwanda. Ni ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka