Rubavu: Umugore yabyaye umwana uteye nk’igisimba
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.
Uyu mubyeyi avuga ko inkomoko yo kubyara iki kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yari atwite.
Uyu mugore wari umaze igihe akuramo inda, iyi nda yabyaye yiyambaje umuvuzi wa Gakondo. Avuga ko inda ifite amezi atanu yaje kugirana ikibazo na muganga amubwira ko atazabyara umwana.
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo inda yamufataga tariki 24/5/2013, abandi bagore baje kumufasha cyane ko iyi nda itari yakagejeje igihe cyo kuvuka.
Ariko ngo bagerageje kumufasha arabyara babona abyaye ikiremwa kitameze nk’umuntu ubwoba burabataha bahita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Karambo ariko iki kiremwa cyapfuye.
Inkuru irambuye iracyategurwa
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
police ikurikirane neza kuko sinzi ko ibi bishoboka barebe neza niba uwo yabyaye ataramutaye muri toilette?????????????????
Yemwe abo duhuje gutangazwa ndetse tukaba tubabajwe n’ibyabaye kuri uyu mubyeyi, nimumfashe tubaze abakataje mubya siyansi. Nibadusobanurire batanyuze i ruhande, ukuntu umuntu abyara inyamaswa. Ese ni imitongero y’uriya muvuzi gakondo cyangwa mu byukuri uriya mugore yaryamanaga n’imbwa? Ese birashoboka ko intanga z’inyamaswa zahura n’izumuntu hakavuka ikiremwa, cyangwa zirapfa. Aha ndibariza inzobere mu ri biology. Rwose batubabarire badusubize.
Yemwe abo duhuje gutangazwa ndetse tukaba tubabajwe n’ibyabaye kuri uyu mubyeyi, nimumfashe tubaze abakataje mubya siyansi. Nibadusobanurire batanyuze i ruhande, ukuntu umuntu abyara inyamaswa. Ese ni imitongero y’uriya muvuzi gakondo cyangwa mu byukuri uriya mugore yaryamanaga n’imbwa? Ese birashoboka ko intanga z’inyamaswa zahura n’izumuntu hakavuka ikiremwa, cyangwa zirapfa. Aha ndibariza inzobere mu ri biology. Rwose batubababarire
Bambwiraga ko abantu babyara ibisimba ngapinga none ndemeye. ariko se iyi nda yayitewe n’umuntu koko? Aha!!! Ndumiwe da!!!!
Iri ni ishyano. Bishoboke ko (bitewe n’imyemerere) haba harimo izindi mbaraga (magic forces)zabikoze, ariko tugiye mu bumenyi (siences) umuntu ashobora kubyara monstre&siamois cyane cyane iyo ari mu myak nk’iriya <35 yrs)kuko muri iyo myaka umubiri uba waragabanyije ingufu mu guteranya utunyangingo tw’urusoro (chromosomes) aho usanga aho kuba tubiri tubiri, kugirango tuze kuba 46 (46xmes) ugasanga turarenze ari naho haboneka ibyitwa TRISOMY (trisomie 13=Patau’s syndrom, 18, 21 etc) ariko ibi si ihame hari ababyara abana bazima. Ni aha Yezu na Mariya ariko inama z’abaganga nazo ni ngombwa.
Mana weeeee ibi ni biki koko Imana ihe uyu mu maman kubyakira amezi ex utwite igisimba koko birababaje peeeee
Niyihangane kandi yiyegereze umwami Yesu kuko ari we gisubizo.
Uyu mubyeyi niyihangane ni yo gahunda y’Imana kuko nta kibaho itabishatse,ikindi n’abandi bose bashakira urubyaro mubapfumu barabashuka kuko babaye nkabafite ubushobozi ntibajya bapfa cyangwa ngo nabo bahure nibibazo bitandukanye.
Ariko nk’UMUNYAMAKURU ushyira inkuru nk’iyi ku rubuga, agatangiza umutwe w’inkuru ngo Rubavu: Umugore yabyaye umwana uteye nk’igisimba uyu nu munymakuru ki????
Ubwo se koko kiriya kigaragara ku foto ni UMWANA umeze nk’IGISIMBA??? isura y’umwana mubona ni iyihe??? Yagomba kuvuga ko umugore yabyaye IKIREMWA kitagira aho gihuriye n’UMWANA.
barebe neza imiti bamucangiye! niyo yatumye bamuraza nimbwa. uwo mucunnyi ( umuvuzi gakondo ) agomba gufatwa akazabibazwa. ariko rero aho igihe kigeze ntabwo twari dukwiye kwizera ba gakondo.
GUSA BIRABABAJE! NONE SE BITERWA NI IKI?
?
Uyu mugore nakomere,ariko bibere isomo n’abandi bashakisha urubyaro mu nzira zitari iz’umucyo.nyamuneka ntimugace inkoni mu ishyamba mutazi!!!!!!!!!!