Inkuge yubatse nk’iya Nowa yahuruje imbaga
Itsinda ry’abakirisitu ryizera ko inkuru zose zanditse muri bibiliya ari ukuri, ryakoze inkuge (ubwato bunini) bwatwaye miliyoni 100 z’Amadorali.
Ni Ubwato bubatse bagendeye ku bipimo byanditswe muri Bibiliya, hagamijwe kugaragaza, inkuge Nowa (Noah) yabaje abitegetswe n’Imana ngo azahungiremo umwuzure.
Umunya- Ositirariya (Australia) Ken Ham, Perezida w’iryo tsinda ryubutse iyo nkuge, ahamya ko icyo ari gikorwa gihambaye cyakozwe mu rwego rwa gikirisitu muri iki kinyejana. Iyo nkuge izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, mu muhango uzitabirwa n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.
Kuva uwo mushinga wo kubaka iyo nkuge watangiza muri 2010, hagiye haboneka abantu benshi bawurwanya, bakavuga ko utari ukwiriye kugabanyirizwa imisoro nk’uko byagenze.
Abo barwanya uwo mushinga, bavuga ko mu gihe tugezemo cya siyansi iteye imbere ibyo bitari bikwiriye gukorwa kuko bibangamiye uburere.
Abadashyigikiye icyo gikorwa, biteguye kujya gukora imyigaragambyo ku munsi w’ejo ubwo iyo nkuge izaba imurikirwa ruhabanda ku mugaragaro.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kuki Abantu mutareba kure koko NGO mufate ibyo mubona mubihuze nibyanditswe
ubumubona harigisigaye koko?
aha gusa mwibuke ko ibi yesu yabivuze muri matayo 24.5
ibibyose bishushanya iminsiyanyuma.ahhaaaaa!!!!!!!!!!!.
NONESE NTIBUFITE MOTEUR? BABA BIBESHYE
Mbega!!!
gusa ni ibyagatangaza pe!
ariko si mbishira amakenga kuko ni imbuzi. imbuuzi!!!!
ubwo bwato bute ubwuzu!
baruhiye ubusa ,nibashyimo moteri bajye baroba amafi imana ntizongera kurimbuza amazi isi.
Mbega byiza weeeeeee!!!!!!!!!!
kbs biratangaje cyane tubitege amaso
nanjye binteyamatsiko yokubugeramo.
Arikwabantu bagiramatsiko ese baribagamijiki bituma bakoresha amafaranga anganakuriya.
ibi byose byerekanako turi mubihe byanyuma
Abo Bantu ndabashimye Imana rurema ibahe imigisha