Smart phones zifite umwanda uruta uwo mu bwiherero rusange
Ubushakashatsi bwakoze n’ikigo Which cyo mu Bwongereza bugaragaza ko terefone zizwi nka “smartphones” zifite umwanda mwinshi watera indwara ku buryo uruta uwo mu bwiherero rusange.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku materefone 90 basanga zifite ubukoko (bacteria) zatera indwara zirimo gucibwamo; nk’uko urubuga www.thestar.co.my rubitangaza.
Gusa, iPad imwe basanze ifite udukoko 600 two mu bwoko staphylococcus aureus mu gihe terefone ya mu bwoko bwa smartphone ifite utugera ku 140, iyo basanze ifite umwanda mwinshi yari ifite udukoko 480 naho imisarani rusange igira 20.
Umwanda urenze urugero uterwa na banyiri ibi byuma by’itumanaho babijyana mu bwiherero, bakabikoresha batakarabye neza. Ikigo “Which” cyakoze ubu busahakashatsi kigira inama abantu kukoresha izi terefone ariko bakarabye kandi bakihatira kuzihanagura igihe cyose n’udutambaro twumwutse.
Nubwo abana bakunda kuzifata bareba amafoto dore ko zifata n’amafoto meza, ngo ni byiza kuzibarinda kuko zabatera indwara kubera udukoko twinshi zifite.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kubitumenyesha turajya tuzirinda, bitaribyo indwara zaduhitana.
Hazakorwe ubushakashatsi no kuri tel zindi zisanzwe.
hazakorwe ubushakashatsi no kuzindi tel zisanzwe!
Ikoranabuhanga rigira ibyiza n’ibibi. Murakoze kuduha amakuru tuzajya tugerageza kwitwararika isuku yaza smartphone na ipad.