Ifoto kuri Facebook yambaye ikanzu yari amaze kwiba yamuviriyemo gufatwa

Umunyamerikakazi Danielle Saxton w’imyaka 27 yakoze ikosa ryo gushyira kuri Facebook amafoto yifotoje yambaye ikanzu yari amaze kwiba maze bimuviramo gufatwa na polisi.

Kert Williams, nyir’amangazini Danielle yibyemo, akimara kubona yibwe yabimenyesheje polisi ndetse anashyira amafoto yari yafashwe na za kamera zo mu mangazini agaragaza uko yibwe.

Kuba ikanzu yibye yari ifite amabara nk’ay’ingwe, kandi Danielle yari yifotoje ayambaye kuri Facebook, no kuba abatuye muri Illinois ari abantu batarenze ibihumbi 10, ngo byatumye polisi ibasha kubona nyir’ukwiba mu buryo bworoshye.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko Danielle uyu yivugira ko yagize igishuko cyo kwiba iriya kanzu bitewe n’uko yinjira mu mangazini yari irimo nta muntu n’umwe yahasanze. Icyakora ngo si ubwa mbere afatwa yibye imyenda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka