Baramuhohotera bamuziza ko ariwe ubuza imvura kugwa

Nyirangaruye Dafrose utuye mu Kagari k’Akagarama, Umurenge wa Rurenge muri Ngoma avuga ko atotezwa n’abaturage bamwita umuvubyi wabujije imvura kugwa.

Uyu mukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kubuza imvura kugwa
Uyu mukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kubuza imvura kugwa

Uyu mukecuru w’imyaka 71 w’amavuko avuga ko ku itariki ya 05 Ugushyingo 2016, yakubiswe n’abaturage, bamubwira ko ariwe watumye imvura itagwa mu kagari kabo kandi ahandi ihagwa.

Tariki ya 07 Ugushyingo 2016, Nyirangaruye yagiye ku Karere ka Ngoma gusaba ko yarenganurwa kuko ngo ntabubasha afite bwo kubuza imvura kugwa kandi ngo naho yabugira atayihagarika nawe akeneye guhinga akeza.

Agira ati “Ndabona tuzajya dukubitwa buri mwaka.Ubu ibikanu barabikebanuye bandaramisha ku ngufu, ngo nindeba hejuru imvura iragwa. Buri mwaka bibaho. Ubuse koko tuzajya dukubitwa buri mwaka tuzira ubusa?”

Nyirangaruye avuga ko atari ubwa mbere ahohoterwa kuko no muri 2015 byarabaye; nkuko bigaragara mu rupapuro afite rwasinyweho na komite y’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo wa Nyamuhinda

Mu kagari k’Akagarama atuyemo ngo hashize amezi nta mvura ihagwa kandi mu tundi tugari baturanye ihagwa bisanzwe.

Gusa ariko ubuyobozi bw’ako kagari buhakana ibyo uwo mukecuru avuga ko yakubiswe n’abaturage. Ariko bukemeza ko muri aka kagari hari abagifite imyumvire yo kumva ko abavubyi babaho.

Ubu buyobozi buvuga ko bwigishije abaturage guhindura iyo myumvire, babasaba kutagira uwo bazakubita bamwita ko ari umuvubyi.

Nyamutera Emmanuel, uyobora Umurenge wa Rurenge nawe avuga ko ayo makuru y’ihohoterwa rya Nyirangaruye atayazi.

Yemeza ko agiye gukurikirana ko kandi uwo byagaragara ko ahohotera mugenzi we yitwaje ubuvubyi yashyikirizwa ubutabera.

Agira ati “Icyo kibazo ntacyo nzi uretse ko n’imvura hano hose yaguye. Baba bamukubita se ngo avushe izuba?

Gusa ngiye gukurikirana hagize uwo bigaragaraho yabihanirwa kuko byaba ari umubeshyera nta muntu wategeka imvura kugwa.”

Si muri uyu murenge wonyine havugwa ikibazo cy’abakubitwa bitwa abavubyi kuko no mu Murenge wa Kazo n’ahandi mu karere humvikana amakuru agaragaza imyumvire yuko hari abantu babuza imvura kugwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Njyewe Mondumva uwomucyecuruyarenganye Kukosiwemanangarayibuzakugwa Kandikindi iyomyumvire Irashaje Ahubwonimurebe abobamuhohoteye ntibafatwebahanwe Murakoze NKabandi Rukumbeli

Ukwikwizagira Jm v yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

uwo mukecuru nabasabire ku MANA YITURHZE

SAGIRWA SCHADOS SANTOS BROTHER yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

UWO MUKECURU YARAHOHOTEWE RWOSE!!!ABAMUKUBISE BAKURIKIRANWE KBS

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Abobantu.nibasenge imana ibahishurile ibanga

Alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ariko noneho ibibazo biragwira rwose.
Uyu mubyeyi yararenganye rwose kuko si we Mana ivuba imvura.
Arenganurwe kandi abo bantu bahanwe kuko iyo ni imyumvire ishaje idakwiye mu Banyarwanda rwose.

Kajette IMM yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka