Bamutetseho umutwe bamwiba amafaranga ayoberwa aho barengeye

Abasore babiri bivugwa ko bari bambaye nk’abasirimu bakoresheje amayeri biba ibihumbi 75RWf umukobwa ukorera mu mujyi wa Musanze, bahita baburirwa irengero.

Inzu ikorerwamo n'umukobwa watekewe umutwe, bakamwiba amafaranga
Inzu ikorerwamo n’umukobwa watekewe umutwe, bakamwiba amafaranga

Iby’ubu bujura byabereye kuri imwe mu nzu zikorana na Banki mu kubitsa no kubikuza ziri ahitwa i Nyamagumba mu mujyi wa Musanze; kuri uyu wa kane tariki ya 05 Mutarama 2017.

Umukobwa wibwe ayo mafaranga, utifuje ko izina rye ritangazwa, yabwiye Kigali Today ko yabonye abasore babiri bari mu modoka, baje baparika imbere y’inzu akoreramo.

Agira ati “Kimwe n’abandi bakiriya bose nakira nabo baje barampamagara ndasohoka batangira kumbaza niba babitsa bakanabikuza ndabibemerera.

Mu gihe narimo mbasobanurira sinamenyeye igihe umwe muri bo wari ufitanye isiri nabo yinjiriye mu nzu nuko aranyiba.

Maze kubasezera ariko batabikuje cyangwa ngo babitse ninjiye mu nzu nsanga banyibye ndebye aho bari baparitse nabwo nsanga imodoka yabo barayirukankanye.

Nahise mbara nsanga banyibye ibihumbi 75 by’u Rwanda ari nabyo nari mfite hamwe na telefone nifashisha mu kazi.”

Uyu mukobwa akimara kwibwa n’abo basore, avuga ko bari abasirimu, ntiyigeze atabaza cyangwa ngo atange ikirego cy’uko yibwe kuko kuko ngo nta birango yabashije kufata by’iyo modoka yakoreshejwe n’abo bajura.

Sibomana Japhet, umwe mu bari aho ubwo bujura bwabereye avuga ko icyatumye uwo mukobwa yibwa ari uko yabonye abo basore akabibeshyaho kandi ari abatekamutwe.

Agira ati “Isomo rikwiye kuva muri ubu bujura bwabaye ni iryo kutizera abantu ngo umuntu wese uwo abonye umufatemo inyangamugayo ngo nuko yambaye neza cyangwa ari mu modoka ihenze.

Kuko hari ubwo byaba ari ibikoresho yifasha ku kwiba abantu ibyabo nk’uko uriya mukobwa byamubayeho.”

Ubujura nk’ubu bwo kwiba abantu amafaranga yabo ntibwaherukaga mu mujyi wa Musanze by’umwihariko muri ako gace ka Nyamagumba kibiwemo uwo mukobwa nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iminsi ni 41 bagashirwa kukarubanda

DUKUNDANE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

suko x buriya

za elois yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

ubujura nku bwo ntiburamba ntanicyo bumaze

ntihabose syldion yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

abo basore bakure amaboko mumifuka

kakure mugisha fabrice yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

njyewe igitekerezo cyanjye nuko abo basore bareka ubwo bujura bagakura amaboko mu mifuka

kakure mugisha fabrice yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka