Bamenyeye ko umukobwa wabo yapfuye kuri Facebook
Ababyeyi b’umukobwa witwa Benjamin Jasmine w’imyaka 17 y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyeye ko umwana wabo yapfuye babisomye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Umwe mu babyeyi ba Jasmine akimara kumenya ko umukobwa wabo yapfuye abisomye kuri facebook yararakaye cyane yibaza impamvu kaminuza yigaho yari yabigize ubwiru; nk’uko CBS Atlanta 46 dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uwo mukobwa wigaga mu mwaka wa mbere ibijyanye n’ubuforomo muri Kaminuza ya Valdosta basanze yapfiriye aho basanzwe basubiriramo amasomo yabo bakiyigisha.
James Jackson umwe mu babyeyi ba Jasmine avugana n’ubuyobozi bw’ishuli yigaho yagize ati: “ Kumara kumenya ko umukobwa wacu yapfuye ariko mwe mugahitamo kwinumira nkaho nta kintu cyabaye ni ibintu byaduteye intimba cyane”.
Ubuyobozi bwa Kaminuza bwo bwisobanuye buvuga ko bwari butegereje kumenya impamvu y’urupfu rw’uwo munyeshuli wabo hanyuma bakabona kubimenyesha ababyeyi be ari ko bazi neza icyamwishe.
Kaminuza yamenye iby’urupfu rw’umunyeshuli wabo hashize amasaha 12 bukibwira ko asinziriye nyamara Jasmine yari yarangije kuva kuri iyi si y’abazima.
Nyuma yo kubimenya nibwo kaminuza yihutiye guhamagara polisi kugira ngo ijye gupima uwo murambo mu bitaro maze hamenyekane icyamwishe nyamara amakuru yari yamaze gusakara ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bikozwe n’imwe mu nshuti ya nyakwigendera bigana.
Aha ni naho amakuru y’uko umukobwa wabo yapfuye babimenyeye maze bahita bagwa mu kantu kuko ubuyobozi bw’ishuli butari bwakagize ikintu na kimwe buhishurira ababyeyi be.
Umwe mu babyeyi ba Jasmine yinubiye cyane kaminuza umukobwa we yigaho agira ati: “ Iri ni shuli ki umunyeshuli amara amasaha 12 apfuye bakibwira ko asinziriye kandi abandi bari mu ishuli biga byanamenyekana ntibubitangarize abo mu muryango we ahubwo bakabimenyera kuri Facebook”.
Ibisubizo byo kwa muganga aho bibonekeye bikemeza ko umukobwa wabo yapfuye yishwe n’umuntu intimba n’agahinda byarushijeho kuzonga ababyeyi be kuko bo bibwiraga ko yapfuye nibura urupfu rw’ikirago.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yoo umuryango w’uyu mwana rwose ukomeze kwihangana kuko kubura umwana akagenda ubutazagaruka birababaza cyane!!!!!!!!!!!!