Umwana w’umwaka umwe aratwite

Abaganga bo mu gihugu cy’u Bushinwa batunguwe no gusuzuma umwana witwa Mengru Kang ufite umwaka umwe bagasanga atwite.

Mengru Kang abyimba inda buri munsi.
Mengru Kang abyimba inda buri munsi.

Uwo mwana yaje kujyanwa kwa muganga nyuma yaho inda ye yari yaratumbye ku buryo bukabije. Nyuma yo gukorerwa ibizamini binyuranye ndetse no gucishwa mu cyuma, abaganga basanze atwite umwana ndetse ngo kuri ubu atangiye kugenda akura.

Mengru Kang n'ababyeyi be.
Mengru Kang n’ababyeyi be.

Ikindi nuko uwo mwana yaba atwite impanga kandi ashobora kuba yabagwa kugirango ubuzima bwe butazajya mu kangaratete; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Telegraph.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Mungu we,ni ukuri ntibisanzue,none se ko abantu biringaniza murabona mugasanga Iyaduhanze idashaka kuigararagaza nk’ituruta koko,ubu se uriya muana we ubu yaratangiye kujya mu mihango ryari kugira ngo tuvuge ko basi yaba yatuita kueli?Yayitewe n’ungana ate ngo basi azahanirue guhohotera umuana,ku buanjye ndumva bidasanzue,murakoze.

Abdou yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ibi ntibisanzwe gusa uyumwana nuwo kwitabwaho bikomeye........,Imana izimpamvu yabikoze knd izabisoza.

muhoza scovia yanditse ku itariki ya: 28-10-2012  →  Musubize

C’est demoniaque

kamali paul yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ni mubushinwa koko

yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

ahaaaa. abasengabakwiye gusengera uwomwana.
kuko ndabona bimukomeranye
imana izamuhe kuruhuka amahoro.

gato corneille yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Ubu se kandi noneho, iyi nda yo yaturutse he bagenzi? Birayoberanye. Ibi bigaragaza Ubuto bw’Umuntu (finitude). Ni mucyo tujye twemera tugire aho tugarukira mu kwikuza, ubundi twiringire Umurenyi ni na we uzafasha uriya mwana kuko ari We uri uko bizamera kugeza ubu.

Denys Basile yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

imana ibane nawe

bin yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

MUMUSENGERE NAHO UBUNDI , BIRIYA N’IMANA YONYINE IZI IMPAMVU YABYO.

PP yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

MUMUSENGERE NAHO UBUNDI , BIRIYA N’IMANA YONYINE IZI IMPAMVU YABYO.

PP yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Incoplete news try to complete then next

Joe yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Birashoboka . buriya nyina wuriya mwana yagombaga kuba yari atwite batatu ariko kumpamvu zitazwi neza les liquides amiyotiques irimo ibyagombaga kuvamo abandi babiri basigaye byagiye munda yuriya mwana bitangira gukura . ariko nyine murumva ko bariya bana babaretse ntabwo bashobora kuba abantu ndetse nuriya mwana yazahasiga ubuzima. impamvu: umwana w’umwaka umwe ntbwo aba afite sisiteme iminitele ikomeye kuburyo yagaburira bariya bana. ntabwo bikunze kuba ho ariko birashoboka.

doctor yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ndumva bidasanzwe mutumenyere ayomakuru rwose muzayaduhe neza

Bill yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Mfite impungenge nyinshi kubw’iyi nkuru!!!!!!!!!!!!!!!,none ndabaza rwose ,Uyu mwana iyi NDA yayikuyehe ?,Mubikoreho ubushakashatsi rwose !.Mwibaze n’Ubuzima bw’Uyu mwana n’Umwana (Abana) azabyara?.

Ndayambaje Fidele yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka