Rutsiro: Babasanze bambaye ubusa biviramo abakundana bose gutumwa ababyeyi

Ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, abanyeshuri 12 (abahungu batandatu n’abakobwa batandatu) biga ku ishuri ryisumbuye rya Collège de La Paix riri mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro batumwe ababyeyi, kubera ko hari babiri basanze bambaye ubusa mu ishuri bazimije amatara.

Hari ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) yasangaga umukobwa n’umuhungu mu ishuri bazimije amatara bambaye ubusa, bituma abakundana bose (Couples) nabo batumwa ababyeyi, bagendeye ku kuba barakunze kubafatira ahantu hatabona bakabihanangiriza.

Emmanuel Ntirisanganwa, Ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri wanafashe ababaye intandaro yo gutumwa ababyeyi, yemeje aya makuru agira ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro ubwo najyaga mu ishuri risanzwe ridakoreshwa ndeba ko abanyeshuri bose bagiye kuryama nsanga umuhungu n’umukobwa twari dusanzwe n’ubundi tuzi ko bakundana, ikibazo tukijyamo n’abahagarariye abanyeshuri kugera saa yine kandi nasanze bambaye ubusa”.

Ntirisanganwa avuga ko abanyeshuri babaye intandaro yasanze basambana.
Ntirisanganwa avuga ko abanyeshuri babaye intandaro yasanze basambana.

Abatumwe ababyeyi bose nta n’umwe washatse kuganira na Kigali Today, ariko abiga ku kigo kimwe nabo batangaza ko nabo bari bazi ko bakundana uko birukanywe bose, kandi ngo n’ubundi mu kigo birazwi ko bagira agakungu. Gusa ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Umuyobozi wa Collège De La Paix, Tabaruka Jean yabwiye Kigali Today ko abo banyeshuri batumwe ababyeyi kugira ngo baganire ku myitwarire yabo bamenye nyir’izina imyitwarire y’abana babo ku ishuri.

Yagize ati “Mu gitondo ushinzwe imyitwarire ku ishuri yanyandikiye amenyesha ko nabafasha ku bana bafashwe basambana, nibwo nkigera ku ishuri nsanga babyiyemerera tubatuma ababyeyi babo, ariko duhita tunatuma ababyeyi abandi bakundana bari bamaze iminsi bihanangirizwa kugira ngo ababyeyi baze bamenye nyir’izina uko abana babo babayeho ku ishuri”.

Abatumwe ababyeyi uko ari 12 bazagarukana nabo tariki ya 01 Gicurasi 2015.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Aba bana ni danger!ko mbona ari couples nyinshi ku kigo 1 abandi bayobozi b’ibindi bigo ntacyo basabwa gukora?8

Eugène yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

yebabawe ;gukunda wabikumira ute? what z right? abafashwe basambana (bakina ibyabana) bakubitwe akanyafu ariko ndumva gukundana abandi batabizira *utabikora aterane amabuyee*ngahoo? kombona twese dukundana

theogene yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

.ndumiwe iki kigo ahubwo hatashye bake abenshi bitwara nabi gusa bwo mubakangare

zacharie nteziryayo yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

MIXTE MU MASHURI IRARIKORA,MUBAHE UDUKINGIRIZO

MULINDANGABO yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

MIXTE MU MASHURI IRARIKORA,MUBAHE UDUKINGIRIZO

MULINDANGABO yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Aliko abanyarwanda mwabaye mute?none se nimba bakundana ibyo bibabatwaye iki?erega isi iragenda ihinduka

gahungu yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Aliko abanyarwanda mwabaye mute?none se nimba bakundana ibyo bibabatwaye iki?erega isi iragenda ihinduka

gahungu yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Kugira ngo turusheho kurwanya imyitwarire k’ubusambanyi ku ishuri,MINEDUC nisubizeho RENVOIYE DEFINITIF .

Elie yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Njye nkurikije kubyo nasomye niba ari ukuri ntagikabyo kirimo nshigikiye gutumwa ababyey then bakumv ibyabo banyeshuri

Ngabo yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka