Nyamasheke: Abashakanye ari abavandimwe bibarutse umwana wabo wa mbere

Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa kagano akarere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo bibarutse umwana w’umukobwa.

N’ubwo umuco Nyarwanda kimwe n’ahandi hose ku isi kubyarana n’umuvandimwe muhuje ababyeyi bifatwa nk’amahano, aba bo bemeza ko nta cyiza nko kubana mu muryango w’abantu bumvikana ntibite ku mabwire kuko bemeza ko byose ari “Imana yabahuje.”

Bari mu byishimo by'imfura yabo n'ubwo bavukana (Hano Ntahondereye yari avuye mu kazi).
Bari mu byishimo by’imfura yabo n’ubwo bavukana (Hano Ntahondereye yari avuye mu kazi).

Uyu mugore n’umugabo bavuga ko bakuze ari bato bakundana bikomeye, umusore akaza gushaka umugore bakananiranwa agahita yishumbusha mushiki we bakundanye bakiri bato, none bakaba bamaze kwibaruka imfura yabo.

Murekatete Anne Marie mushiki wa Ntahondereye akaba n’umugore we, avuga ko yakundanye na musaza we bakiri bato cyane ko bisanze ari imfubyi, kuko ababyeyi babo bapfuye bo bakiri abana bato, bikaza kurangira bisanze ari umugabo n’umugore.

Agira ati “Kuba mbana n’uwagakwiye kuba ari musaza wanjye ni umugisha w’Imana, Imana yari yarambwiye rwose ko nzashakana n’umuntu w’iwacu, sinitaye ku byo abantu bavuga kuko tuzabana nk’uko Imana yabidutegetse kandi ni yo igena byose”.

Umwana amaze ibyumweru bibiri avutse.
Umwana amaze ibyumweru bibiri avutse.

Ntahondereye avuga ko yishimira kuba afite umwana, akabifata nk’umugisha ariko akavuga ko ikiruta byose ari uko afite umugore bakundana kandi bumvikana, agashidikanya ko baba bavukana.

Ati “Nta cyiza nko kugira umugore ukunda kandi mwumvikana, bishoboke ko mama yajijinganyije akibeshya ko tuvukana, ntitwakwishinga amagambo y’abantu.”

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko koko bavukana ku babyeyi bombi, kandi ko babasize ari batatu kandi ari bato ku buryo batunguwe no kubona babyaranye.

Aloys Nzamwita uku niko abisobanura “aha niho navukiye bariya bana ndabazi neza, se wabo ndamuzi neza yitwaga Manuel, Sekuru twamuhimbaga Cyoya ubundi yitwaga Antoni, twari tuzi ko babana nk’abavandimwe b’imfubyi zasigaranye, none twarumiwe ngo barabyaranye.”

Ntahondereye utunze mushiki we avuga ko afite imyaka 28, mu gihe ababyeyi babo bagiye bakiri bato cyane ku buryo bigoye kumenya igihe nyakuri bapfiriye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Gatete Catherine, yamaganye icyo gikorwa avuga ko ibyo bitabaho haba mu muco no mu mategeko y’igihugu. Avuga ko bazabegera bakabagira inama.

Ati ".Ni ukubagira inama kuko amategeko atabyemera kandi no mu rwego rw’ubuzima abana babo bashobora kuzavukana ibibazo, badakomeye mu gihagararo no mu bwonko, ni ukubigishagusa."

Yatangaije Kigali Today ko nubwo nta tegeko rizabakurikirana, abaturanyi nabo bakwiye kubegera bakabagira inama. Yanijeje ko umwana wabo wamaze kuvuka azarindwa n’amategeko nk’abandi bana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Bazabyicuza igihe cyarabarenganye. Ngo barakundanaga? Bagombye gukunda kivandimwe not nk’umugore n’umugabo.

andreas yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

birababaje?ariko gendumva kubagira inama yokubatandukanya kandi babyaranye banakundana cyane itakagombye.inama bababaayigiriwe nabobaturanye barabatereranye bakura bumva ntako ntamuntuwundi ubaho!!baribaza baranizubiza.

Niyitegeka. yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

biratangaje pe! mbese abana babo nibabaze se sekuru uko yitwanga igisubizo cyingasa ni cyabanyina bizagenda gute?

gaspard yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Ntibisanzwe!

abba yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

iyi nkuru irasubiza ikibazo bya bamwe bibwira ko abana bavutse kubantu bavuganye isano batabaho( amacugane) ni abana nkabandi!
tubifurije guheka no kurera neza! naho umuco wo urahinduka kandi twibuke ko twakomotse kuri Adam na Eva! ubwo rero abo babyaye nibo baje gushakana natwe tubona izuba! murakoze

steven usabye yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

nubundi she abo dushakana tubwirwa Niki ko tutava India imwe ko she w,umwana amenywa na nyina,ubu no kubwirana ibisekuru bikaba byarateshejwe agaciro. bareke bibanire Mu mahoro in go z,ubu zubakwa n,imana n,amahirwe naho amasano byo batandukanya benshi.

ayinkamiye yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

nubundi she abo dushakana tubwirwa Niki ko tutava India imwe ko she w,umwana amenywa na nyina,ubu no kubwirana ibisekuru bikaba byarateshejwe agaciro. bareke bibanire Mu mahoro in go z,ubu zubakwa n,imana n,amahirwe naho amasano byo batandukanya benshi.

ayinkamiye yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ni ukuri iyi nkuru iteye ubwoba. Kubagira inama se bizakuraho amahano yarangije kuba? Ese banze bagakomeza kubana byagenda gute mu mategeko?

Kwitonda yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

ntibisanzwe mu Rwanda gusa urukundo bifitemo rushobora kuruta urwabashakana bubu aho usanga badatera kabiri amakimbirane ari yose

Didace yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

aba bavandimwe (Jacques na Murekatete) babuze umujyanama kuko na Bible ubwayo ibuza gushaka umuvandimwe, kandi n’umuco nyarwanda n’uko.

Mugenzi J Claude yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

IZI NI INKUNGUZI KABISA

eva yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka