Inkari zaba zituma abantu bagira uruhu rwiza
Ku bifuza kugera ku bwiza bitabahenze haba harabonetse umuti buri wese yabonera ubuntu. Uwo muti ni inkari!
Kunywa inkari nk’umuti ugeza ku bwiza ariko ngo si ibya vuba. Abaromani ngo bazifashishaga mu gutuma amenyo yabo yera, mu kinyejana cya 18 mu Bufaransa ngo baraziyuhagiraga, naho mu Buhinde ho ngo bakundaga kuzifashisha nk’umuti.
Mu bihe bya vuba, ubushakashatsi bwakozwe na Martha Christy akabugaragaza mu gitabo yise “Your Own Perfect Medicine", na we agaragaza inkari nk’umuti.
Ngo umuntu ashobora kwifashisha inkari azinywa ariko icyo gihe biba byiza anyoye igikombe kidafunguye cy’iza mbere anyaye akibyuka mu gitondo. Ariko na none, ngo umuntu ashobora gushyira nkeya ku biheri byo mu maso, kandi ngo birakira.
Aho iki gitabo gisohokeye rero, ngo umubare w’abantu bifashisha inkari zabo mu kwisiga waba ugenda wiyongera. Hari abazisiga ku biheri bafite mu maso, abandi bakazivanga n’amavuta bisiga, yemwe ngo hari n’abazinywa.
Rebecca Reid, Umunyamakuru wa Telegragraph, mu nkuru yise « nisize inkari mu maso » avuga mo ubuhamya bw’inshuti ze ngo zisiga inkari mu maso.
Umwe muri izo nshuti ze ngo yagize ati “inkari ni umuti mwiza ukiza ibiheri mu maso. Biruta kwifashisha imwe mu miti yabugenewe ihenze na aspirine”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuba mukomeje kuduha amakuru meza Kandi ashobora guhindura ubuzima bwacu mumfashije nifuzaga ko uwanditse iyi nkuru yanyohereza nomero ze kuri WhatsApp 0729301355/0787922217 kugira ngo mubaze amakuru arambuye .
Que Les benedictions de Dieu soient avec vous mes bien-aime journalists
Uruhu rugiy gusa neza pe
Nibyiza rwose!ariko rero abazikoresha buri wese ajye akoresha ize kuko akoresheje iz,abandi zamwanduza uburwayi.murakoze
Uwurway amabara kuruhu yakira ayisiz?
Esezabazivura igifu munsobanurire kimereyenabi
mbega byiza
Uko nakize ibiheri byomumaso byari byaranjengereje Aha nanone ikintu cyambere ukwiye kumenya nkuko nabikoze harimo kubanza ukamenya igitera ibiheri byawe byo mumaso
ubundi ukamenya uburyo umuntu urwaye ibyo biheri byaje murubwo buryo ibyo akwiye gukora ndetse nibyo adakwiye gukora dore bimwe mubyamufasha kugiti cyanjye aha nabikoze iminsi 34
http://www.imisozi.cf/umuti-uvura-ibiheri-byo-mumaso/
uwo muti nimwiza ,ariko c x ko mutatubwiye ibibi byawo???ESE ntangaruka zigira
Ariko nizere ko ntawakoresha iz’undi !
Yewe sha sinanva inkari PE ikivamunda kirahumanya ISEZERANO RISHYA
ibyobintu ubwo birashoka nganze mbikore
Ararara kunywa inkari kweri! Harya ngo nugushaka ubwiza!bazavuga ngo turye n’umwanda pe
Ubuse rwose umuntu yabasha kunywa inkari yewe nazisiga ariko kuzinywa wapi!