Arizihiza isabukuru y’imyaka 12 kuwa 12/12/12 saa 12h12
Umwana witwa Kiam Moriya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’amavuko kuri uyu wa gatatu tariki 12/12/2012, ku isaha ya saa sita n’iminota 12 (12/12/12 à 12h12).
Uyu mwana ngo yaboneye izuba mu mujyi wa Birmingham muri Leta ya Alabama muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse tariki 12/12/2000 ku isaha ya saa sita n’iminota 12, umubare 12 ukaba waramukurikiranye mu mateka ye.
![Kiam araza kwizihiza isabukuru mu mibare idasanzwe. Kiam araza kwizihiza isabukuru mu mibare idasanzwe.](IMG/jpg/Kiam_uraza_kwizihiza_isabukuru_mu_mibare_idasanzwe_copy_copy.jpg)
Kiam ngo arumva nta kintu na kimwe kidasanzwe uretse kwizihiza isabukuru ye nk’ibisanzwe. Ntibyamubujije ariko kwifuza ko umutsima ari buze kumanyura uraza kuba ufite ishusho ya 12; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rubitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|