Afungiwe gusambanya inka y’umuturanyi

Umugabo witwa Twagirayezu Nepo wo mu Karere ka Rulindo yashyikirijwe polisi ashinjwa gusambanya inka y’umuturanyi yahawe muri “Gira inka.”

Uwo mugabo w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Shyorongi, yashyikirijwe polisi kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016.

Musengayire Violette umugore wa Nsaguriye Samuel ny’iri iyi nka yasambanyijwe, n’agahinda kenshi yavuze ko uwo Twagirayezu yabasambanyirije inka kandi nawe afite iye yahawe muri Gira inka.

Yagize ati “Natashye mvuye ku kazi aho nshururiza mu ma saa yine z’ijoro ryakeye, nsanga uwo mugabo w’umuturanyi Twagirayezu Nepo ari mu kiraro cy’inka yambaye ubusa, ambonye arikanga ahita afata ikabutura arayambara, ndebye nsanga ku gitsina cy’inka hariho amasohoro.”

Yavuze ko yahise yihutira kubibwira ubuyobozi kugirango iyo nka nigira ibibazo bazabimenye, iyo nka yabo ikaba inahaka. Yongeraho ko kandi uwo mugabo yemera ko yasambanyije iyo nka.

Ngo bakaba batewe impungenge n’uko iyo nka yahakaga ishobora kuzabyara ikintu kidasobanutse cyangwa ikaramburura.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Uwizeyima Focas yavuze ko uwo mugabo yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi. Ati “Turakeka ko yaba yabitewe n’uko yirukanye umugore we hakaba hashize amezi agera muri atanu umugore ntawe uri murugo.”

CIP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda.

Iyo uwabikoze ahamwe n’icyaha, bingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Uwo Mugabo Mumubabari re Nawe Siwe Ahubwo Tumufashe Kuva Ibuzimu Akajya Ibuntu.

Natacha yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Mbega amahano! Iyi ni iminsi y’imperuka koko.

Ange yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka