• Amaze imyaka ibiri akubita ibitwenge bidashira

    Huug Bosse, umugabo uri mu zabukuru ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi ntiyari yahagarara guseka guhera mu mwaka wa 2010 kubera ikinya yatewe ubwo yabagwaga mu mayunguyungu.



  • Afite inzara zimutwara amadorali 200 mu cyumweru

    Umugore witwa Ayanna w’imyaka 54 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite agahiga ko kugira inzara ndende kuri iyi si ya Rurema. Yateretse inzara z’intoki n’ibirenge ziba ndende bigera aho yazirebaga akazita abana be.



  • Yakatiwe gufungwa imyaka 6060 azira ubwicanyi

    Urukiko rwo mu gihugu cya Guatemala rwemeje igihano kidasanzwe cyo gufunga uwitwa Pedro Pimentel imyaka 6060 azira kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bukomeye bwakorewe imbaga y’abaturage mu mwaka wa 1982.



  • Yaciye agahigo ko kubyara ashaje

    Umugore w’umuvugabutumwa ufite imyaka 66 y’amavuko akaba ari no mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri uyu wa 4 Werurwe 2012, yabyariye impanga ku bitaro byo muri komini ya Grisons mu mujyi wa Croire mu gihugu cy’Ubusuwisi.



  • Muri Indoneziya babonye umuti utuma abagabo badaca inyuma abo bashakanye

    Mu rwego rwo kurandura ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, ubuyobozi bw’intara ya Gorontalo mu majyaruguru y’igihugu cya Indonoziya bwafashe icyemezo cyo kujya bushyira imishahara y’abakozi babwo b’igitsina gabo ku makonti y’abagore babo.



  • Juana Bautista ashobora kwesa agahigo k’umugore ukuze kurusha abandi ku isi

    Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez, umukecuru wo mu gihugu cya Cuba ni we mugore ushaje kurusha abandi kuri iyi si. Impapuro zimuranga zerekana ko yavutse mu 1885 bivuze ko afite imyaka 127.



  • Yambikanye impeta y’urukundo afite myaka 100

    Umukecuru rukukuri w’imyaka 100 y’amavuko yakoze ubukwe n’umusaza w’imyaka 87 mu kigo cy’izabukuru biberamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



  • Ruyenzi: Yanyweye uducupa 13 tw’inzoga yitwa African Gin bucya yapfuye

    Umusore witwa Iyamuremye bakundaga kwita “Kagina” basanze yapfiriye mu icumbi yari atuyemo mu mudugudu wa Rubumba, mu murenge wa Runda, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23/02/2012, yari yanyweye uducupa 13 twa African Gin ku ntego.



  • Gicumbi:Umukobwa yibye inka ajya kuyikwa umuhungu mu ijoro

    Umukobwa witwa Mukanyonga Laurence wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi wibye ababyeyi be inka maze ajya kuyikwa rwihishwa umuhungu bakundana.



  • Atwite inda y’amezi 6 yatewe n’umuhungu we ndetse barashaka kubana

    Umugore witwa Betty Mbereko wo muri Zimbabwe yatangarije imbere y’inteko mu mudugudu w’iwabo ko atwite inda y’amezi 6 yatewe n’umuhungu we Farai Mbereko kandi bombi bemeza ko bazakomeza kubana nk’umugore n’umugabo.



  • Imiryango 9 yakoze ubukwe yambaye ubusa mu rwego rwo kudasesagura

    Mu mujyi wa Negril mu gihugu cya Jamaica habereye ubukwe budasanzwe, aho imiryango icyenda yiyemeje gusezerana yambaye ubusa buri buri mu rwego rwo kudasesagura nk’uko babitangaje.



  • Uko abantu bagufi ku isi ubu barutana

    Habonetse umuntu mugufi kurenza abandi ku isi

    Guinness World Records yemeje ko umugabo witwa M. Chandra Bahadur Dangi ariwe muntu mugufi cyane ku isi kuko afite uburebure bwa santimetero 53 n’ibiro 12.



  • Basanze umwana w’imyaka 3 atwite

    Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w’imyaka itatu basanga atwite undi mwana w’umuhungu.



  • Ngoma: Umuco wo kwambura inkwano ureze

    Mu gihe muri iki gihe usanga hari abasore benshi bibera ba seribasaza (gusazira mu busiribateri kubera amikoro make yo kubona inkwano cyangwa gucyuza ubukwe), mu karere ka Ngoma haravugwa abasore bahitamo kwikopesha inkwano bakayijyamo ideni ubundi umukobwa bakamujyana.



  • Igiti cy

    Zimwe mu nyamaswa zinywa ibiyobyabwenge

    Inyamaswa nazo zifata ibiyobyabwenge zibizi kandi zibishaka.. Mu byo zifata habamo ibimera byose bisindisha (cyangwa bihindura imikorere isanzwe y’ubwonko ) kuva ku mbuto n’ibibabi by’ibyatsi.



  • Yigishijwe imibonano na se w’umukobwa bari buryamane

    Umusore ukiri imanzi yiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina ngo abe nk’abandi kuko yumvaga benshi muri bagenzi be bamwigambaho ko babikoze! Ni uko agufatiye inzira no muri farumasi ngo ba ! Ahageze abwira nyiri farumasi ko ashaka udukingirizo kandi ko ari ubwa mbere agiye gukora ibyo bintu.



  • Umugabo yashyize umwana we ku isoko akoresheje facebook

    Mu gihugu cya Arabie Saoudite abayobozi bidini bakurikiranye umugabo wagerageje kugurisha umwana we w’umuhungu abinyujije kuri facebook.



  • Ifi yahize izindi ku giciro iguzwe ama euro 571800

    Mu gihugu cy’Ubuyapani haravugwa ifi yaguzwe akayabo k’ama euro 571800 (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 457 n’ibihumbi 440).



  • Umuntu ngo yaba ari we wisabiye kubaho imyaka myinshi

    Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).



  • Rulindo: yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana

    Mu mpera z’umwaka ushize, Banyaga Joseph utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana wari wagaragayeho ikibazo cyo mu mutwe.



  • Yezu ngo yakwepye umusaraba habambwa murumuna we

    Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106.



  • Ngoma: Basabwe kwandika amazina yabo ku ibahasha y’ituro rya Noheri

    Mu gihe bimenyerewe ko ubundi umuntu atanga ituro mu ibanga bitewe n’uko yifite, abakiristu bo muri Paruwasi ya Bare bo siko byabagendekeye ubwo batangaga ituro ry’ibahasha ya Noheli kuko basabwe kwandika amazina yabo kuri ayo mabaruwa.



  • Mu Bufaransa hari urusengero rwubatse mu giti

    Ahitwa Haute-Normandie mu gihugu cy’u Bufaransa hari urusengero (chapelle) ikuze cyane iri mu giti isurwa n’abakirisitu Gaturika benshi kuko yeguriwe Bikiramaliya. Iyi chapelle imwe ku isi yubatse muri ubu buryo, ifite ibyumba bibiri, bakaba bayinjiramo banyuze ku mabaraza (escalier) ayikikije.



  • Brezil: umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

    Mu gihugu cya Brezil, tariki 19/12/2011, umugore w’imyaka 25 yibarutse umwana w’umuhungu ufite imitwe ibiri. Imitwe yombi ifite iminwa yayo yonka ariko ibindi bice by’umubiri bimeze nk’iby’umuntu umwe kandi afite umutima umwe. Yavutse afite ibiro 4,9.



  • Umugore mugufi ku isi apima santimetero 62,8

    Umuhinde witwa Jyoti Amge ufite imaya 18 yagiye mu gitabo cya “Guinness des records”, tariki 16/12/2011, kubera ko ari we muntu w’igitsina gore mu gufi ku isi ukiriho; apima santimetero 62,8.



  • Yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’undi yiruka umujyi yambaye ubusa

    Tariki 05/12/2011 mu masaha ashyira saa mbili za mu gitondo, muri Centre Saint Joseph mu karere ka Ngoma, umugabo witwa Patrick yafatiye umugore we mu cyuho amaranye iminsi itanu yibanira n’umusore utaramenyekanye izina kuko yahise yiruka yambaye ubusa hejuru.



  • Yakoze ikanzu mu dukingirizo 700

    Nkuko ku itariki ya 1 ukuboza wari umunsi wo kwirinda SIDA, umunyeshuri wo muri imwe mu makaminuza yo muri Vietnam, Nguyen Minh Tuan, yakoze ikanzu yifashishije udukingirizo 700 mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA.



  • Facebook yatumye abona umugabo we wari warabuze

    Yifashishije urubuga rwa Facebook, umukecuru ufite imyaka 73 witwa Aurelia Matias wo mu gihugu cya Filipine yabonye umugabo we witwa Luis Matias w’imyaka 78 wari umaze ibyumweru hafi bitatu aburiwe irengero.



  • Abanyeshuli barasomanye umwarimukazi yitabaza polisi

    Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko kuri uyu wa gatatu mu ishuli ryitwa Orange River riri mu mujyi wa Fort Myers, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,umunyeshuri yasomye undi maze umwarimukazi agahamagaza polisi ariko polisi isanga nta cyaha kiri mubyo bakoraga.



  • Sweden: Supermarket zabonye uburyo bwo kwihanira abajura

    Amaduka yo mu gace kitwa Sundsvall muri Suede yahisemo kujya yihanira abafashwe biba muri ayo maduka aho kubajyana kuri polisi.



Izindi nkuru: