Icyegeranyo ngarukamwaka cya 2023 cy’Umuryango Transparency International Rwanda, kigaragaza ko mu nzego z’Abikorera, mu Rwego Ngenzuramikorere(RURA) no mu Bayobozi b’Amashuri ya Leta, harimo abamunzwe na ruswa ku rugero rurusha abandi mu Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.
Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.
Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iri mu bukangurambaga busaba abantu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, aho abajyayo ahanini ngo baba banga agasuzuguro nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye, yibwe.
Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo 2023 mu Rwanda hazaba hageze bisi 100 zitwara abagenzi, izindi 100 zikazaza bitarenze Mutarama 2024 hagamijwe kugabanya igihe umuntu amara muri gare no ku byapa.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Ibigo by’ibarurishamibare by’u Rwanda n’u Bwongereza byatangije amasomo mpuzamahanga yiswe ’International Data Masterclass’ buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ufite aho ahurira n’imibare mu gufata ibyemezo, azajya yiga.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangiye ubukangurambaga bwo kwegereza Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi zayo, harimo no kuzatombora itike y’indege, ihereye ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cyiswe "Rwanda Youth Convention" i Ottawa muri Canada, ahitwa Gatineau.
Mu bigo bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda hiyongereyeho Eden Care, kivuga ko gifite akarusho ko gutanga ibihembo ku muntu wirinda indwara mu buryo butandukanye burimo no gukora siporo.
Impuzamiryango iharanira isuku n’isukura mu Rwanda, yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, yizeza ko izatanga ibikoresho birinda abantu umunuko no kwandura, inasaba Leta ko ubwo bwiherero busukuye bugera ahantu hose hahurira abantu benshi.
Nyuma yo gufasha urubyiruko rusaga ibihumbi 100 kubona imirimo iruvana mu bukene mu myaka icyenda ishize, umuryango witwa ‘Akazi Kanoze Access’ uvuga ko ubu ugiye kongeraho abandi barenga 6,000 mu myaka itatu, ukazabatoranya ubasanze mu bigo bya ‘Yego Center’ muri buri Karere.
Umubyeyi watubwiye ko yitwa Jacqueline, akaba atuye mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bavuga ko imbeba zamujujubije mu rugo iwe, ariko akaba yanageze iwabo ku Gisozi agasanga ho zarabaye icyorezo.
Nyuma y’urupfu rw’abantu 3 bagwiriwe n’umukingo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 i Kigali ku Muhima hepfo gato y’ahitwa kuri Peage, imirimo mu kibanza cyacukurwagamo ahazubakwa igorofa rya Greenland Plaza, yahagaze.
Iteganyagihe ryatangajwe na Meteo-Rwanda rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’uku kwezi k’Ugushyingo 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi cyane kurusha impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki.
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe na Kaminuza Nyafurika yigisha Imibare(AIMS), byahaye impamyabumenyi (Certificates) abakozi 50 b’inzego zitandukanye, bazajya batanga raporo mpuzamahanga ku bijyanye n’impinduka z’ibihe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kivuga ko Abanyarwanda n’ibigo bikorera mu Rwanda, bihabwa amahirwe mu gihe isoko ryatanzwe rifite agaciro k’amafaranga atarenze Miliyari ebyiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yandikiye ibigo by’ubuvuzi byose (ibitaro n’ibigo nderabuzima), ibisaba gushyira ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko (speed governor) mu mbangukiragutabara bitarenze ukwezi kumwe, uhereye igihe yatangiye aya mabwiriza tariki ya 10 Ugushyingo 2023.
Impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko hari uburyo butandukanye bwafasha umuntu kwirinda gukubitwa n’inkuba, nko kwegeranya amaguru no kutagendagenda ahantu hari amazi, mu gihe atari hafi y’inzu cyangwa imodoka yo kugamamo.
Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kirizeza abaturage bakoreraga ba rwiyemezamirimo ntibabahembe, ko bitazongera kubaho kuko nibatishyurwa, uwahaye uwo rwiyemezamirimo isoko ari we uzabihembera.
Ikigo BK TecHouse hamwe n’icyitwa Rwanda Telecentre Network (RTN), bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, byagiranye amasezerano yo gukoresha aba ajenti (agents) basanzwe batanga servsie zitandukanye z’ikoranabuhanga, harimo n’izo ku rubuga Irembo, kugira ngo baruhure abakoraga ingendo ndende bajya kwishyura amafaranga y’Ishuri.
Muri gare zo mu Mujyi wa Kigali, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, umugenzi akishyura amafaranga 500 aho yaba ajya hose muri Kigali.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, ahagana saa mbiri, imodoka y’uruganda rukora ibinyobwa (Skol) ifite plaque nimero RAF486C yo mu bwoko bwa Minibus, yasekuye inzu z’abantu babiri, abari bazirimo bararokoka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo bukomeje kongera imihanda, hari abantu bakererwa kugera iyo bajya kuko batayikoresha, ahubwo ngo barushaho gutsimbarara ku yo basanzwe bamenyereye.
Abarenga 400 bafite ababo bitabye Imana bashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, basomewe Misa muri Kiliziya Gatolika y’i Kabuga, nyuma habaho no guha umugisha imva z’abo bitabye Imana.
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), iramenyesha abikorera ko bahawe inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), ingana n’Amayero Miliyoni 20 (ararenga Amanyarwanda Miliyari 25), akaba yanyujijwe mu kigega cy’Ishoramari mu bidukikije cyitwa ’Ireme Invest’.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo(MIFOTRA) isaba abakoreshwa amasaha y’ikirenga batayahemberwa, kuyitungira agatoki kugira ngo ibafashe guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024.