Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10), ibice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyepfo by’Igihugu bizagwamo imvura nyinshi, mu gihe ahandi hazaboneka isanzwe.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abanyarwanda n’inshuti mu birori byo gusoza umwaka byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda(RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Leta y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Abarwanyi b’Abarundi uvugwaho kujya kwica abaturage b’icyo gihugu.
Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse.
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwimuriye i Nyamirambo n’i Kabuga, ibyerekezo bimwe by’abazajya mu Ntara mu minsi ibiri ibanziriza Ubunani, hari abasanga birimo imvune nyinshi no guhomba umwanya n’amafaranga, icyakora ikaba ari gahunda yashyizweho igamije kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo itegerwamo na benshi.
Reka twibukiranye uko umwaka wa 2023 wagenze mu rwego rw’ubukungu, aho tugaruka ku itumbagira ry’ibiciro ryageze mu kwezi kwa Nzeri ikiribwa cy’ibirayi ari imbonekarimwe, kuko byigeze kurangurwa amafaranga 1100Frw i Musanze aho byera, ariko bikagera kuri amwe mu masoko y’i Kigali bigurishwa 1,500Frw ku kilo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bashyizeho ahandi ho gutegera imodoka hatari Nyabugogo, mu minsi ibiri ibanziriza ubunani (tariki 30-31 Ukuboza 2023).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi(NESA) giherutse gusaba abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye mu mwaka 2022/2023 bafite ibibazo byo kudahura kw’imyirondoro bakoresheje mu gukora ibizamini hamwe n’iri ku ndangamuntu, ko babikosoza.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), ivuga ko yafashe imodoka yagongeye abantu i Karuruma mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gutabazwa n’umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu (Oswakimu).
Ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Umuryango Transparency International-Rwanda wamenyesheje inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Uburezi, ko hari abakozi bazo bamunzwe na ruswa, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yaganiriye n’aborozi b’ingurube ku buryo bakongera umusaruro wazo, uko inyama y’ingurube yategurwa neza, kandi Abanyarwanda bagashishikarizwa kuyifungura (kuyirya) mu ngo zabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), yatangaje ko ibirori byiswe Rwanda Day, byo guhurira mu mahanga kw’Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu byongeye gusubukurwa, bikaba bigiye kubera i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ku matariki ya 02-03 Gashyantare 2024.
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ivuga ko ubushomeri bwatumye bitabaza inzego zitandukanye kugira ngo zitange imirimo n’imenyerezamwuga ku rubyiruko rubarirwa mu bihumbi amagana rutagira akazi.
Kabeyi Jeannette utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko ntako mu rugo iwe batagize ngo barwanye ibiheri mu buriri no mu ntebe bicaramo, ariko bikaba byaranze kugenda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo busaba abaturage gutanga ibitekerezo bijyanye n’imiturire bifuza, na bwo bukababwira ibizahinduka mu tugari tugize uwo Murenge.
Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza kuri 31 Ukuboza 2023), rigaragaza ko imvura izagabanukaho gato ugereranyije n’imaze igihe igwa mu bihe bishize.
Abagore bayoboye ingo batishoboye bo mu Karere ka Rwamagana, batanze ubuhamya bavuga ko baretse guca inshuro, ubu bakaba batunze ingo zabo kubera ubuhinzi n’ubworozi busagurira amasoko, nyuma yo gufashwa n’umushinga wiswe KORA-WIGIRE.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), basezeranye ko muri izi mpera z’umwaka hatakongera kuboneka umubyigano w’abantu benshi, ukunze guteza bamwe kurara muri gare ya Nyabugogo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yeguriye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi Ibitaro bya Kibagabaga. Ibi bitaro bigiye gishyirwa ku rwego rwa kabiri(bivuye ku rwa gatatu), bikaba byeguriwe Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi y’iri torero muri Afurika yo Hagati(AUCA).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko Ihuriro ryiswe ‘Job Net’ ry’abatanga imirimo n’abayikeneye biganjemo urubyiruko, ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi icyenda bari bariyandikishije bakeneye imirimo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasobanuye ko itora ry’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ritabaye, kuko uwo mwanya itari yawumenyeshejwe kugira ngo itora ritegurwe.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA n’abandi batangabuhamya, bavuga ko ibimenyetso bishinja Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bihagije kugira ngo ubutabera butangwa bube busesuye.
Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko Urujeni Martine ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali, mu gihe hagitegerejwe ko Abajyanama baza gutora abayobozi bashya.
Abayobozi b’imwe mu miryango itari iya Leta bavuga ko amakuru yigisha ishimishamubiri atangazwa ku mbuga nkoranyambaga arimo kuyobya abana n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabateza ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwita bakiri bato.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo.
Umuryango Imbuto Foundation wishimiye kubona urubyiruko rushaka kuba abahanzi rukomeje kwiyongera, aho ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2018, ngo wabonye abarenga 1,358 bitabiriye aya marushanwa.